Impaka hagati ya Président Félix Tshisekedi, na depite Claude Lubaya.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 23.05.2023, saa 6:25pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Président wa Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, yagaragaye ashimira Colonel wa Polisi uheruka guhagarika imyigaragambyo iheruka kuba i Kinshasa kumurwa Mukuru w’igihugu ca RDC.
Mugihe yamushimiraga nkuko bigaragara muri Vidéo, yavuze ko uwo Colonel yakoze ibintu bigaragaza umwuga we nimugihe yategeka abapolisi guhagarika imyigaragambyo.
Imyigaragambyo yabaye kuruyu wa Gatandatu, tariki 20.05.2023. Nimyigaragambyo yari yateguwe nabatavuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa, barimo Matata Mponyo wigezeho kuba Ministre W’Intebe Moïse Katumbi wabayeho Guverineri w’intara ya Katanga n’a Martin Fayulu.
Président Félix Antoine Tshisekedi, akimara gushimira Colonel wa Polisi wayoboye abari baje guhagarika imyigaragambyo aha niho Depite Claude Lubaya, yahise yamagana ibyo aba Polisi bagaragaje igihe bagerageza ga guhagarika imyigaragambyo yo kuwagatandatu.
Depite Claude Lubaya, yanenze ijambo President Félix Tshisekedi, yakoresheje ashimira aba Polisi, maze Depite Claude Lubaya agaragaza neza ko ibyo aba Polisi be bakoze bitagaraza aba Polisi bakunda Igihugu.
Yagize ati : “Ibyo aba Polisi bakoze bitwaje imbunda,inkoni ndetse nimihoro ibi binyuranyije namategeko agenga aba Polisi.”
Lubaya, yakomeje agira ati : “Gukoresha inkoni nimihoro aha nukurengera! bataye inshingano zabo nkaba Polisi.”
Uyu mudepite yagaragaje ko aha mugukoresha inkoni birengagije ingingo ya 182 n’a 183 bikaba biri mwitegeko nshinga.
Uburyo aba Polisi bahagaritse imyigaragambyo, bigaragaza urugomo rukabije nimyitwarire nkuko Lubaya akomeza abivuga.
Lubaya kandi yanenze ijambo rya Président Félix Antoine Tshisekedi, kuba yashimiye Polisi , avuga ko ibi bisa nkaho Félix Tshisekedi, yirengangiza neza abaturage bahakomerekeye ati kandi yirengagije ko hari abanenze ibikorwa bibi byurugomo byagaragaye kuba Polisi.
Muriyo myigaragambyo hakomerekeye mo naba Polisi bagera kuri 20, aho hanagaragajwe ama photos Président Félix Tshisekedi yagiye kubasura mubitaro bari kuvurirwamo i Kinshasa.
Iyimyigaragambyo yamaganwe nabanyapolitike benshi harimo nabatavuga rumwe nubutegetsi.