Perezida William Ruto na mugenzi we wa Tanzaniya, Samia Suluhu, basangiye ururimi rw’igiswahili bagiye impaka nimugihe burumwe yirozagaho ko igihugu ayoboye aricyo kibarizwamo igiswahili gitomoye n’undi akavuga ko icyo ayoboye aricyo kibarizwamo icy’umwimerere.
Perezida Suluhu, ubwo yaganiraga n’izo ntumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye mu nama yiga ku kubungabunga ibiribwa, yakomoje ku isomo ry’ururimi rw’igiswahili ubwo yakosoraga Perezida Ruto ku ijambo yari avuze amugaragariza ko atari uko yari kurivuga.
Ati: “Perezida Ruto aherutse kutwigisha ijambo ry’igiswahili akoresha imvugo ngo ‘Jambo,’ maze natwe dusubiza gutyo’Jambo,’ ariko imvugo cyangwa ijambo nyaryo yari gukoresha ni ’Habari za Mchana.’ Abanyakenya bavuga igiswahili gisekeje cyane hari irindi jambo bavuga bitangaje , urugero ni nko kuvuga ’gusinya amasezerano nka ’kuweka kidole.”
Umunyamakuru mpuzamahanga wikinyamakuru ca CNN, Larry Madowo, na we ukomoka muri Kenya, ntiyaripfanye avuga Kenya isanzwe ari inshuti na Tanzania ariko ngo hagati y’ibihugu byombi ururimi rw’igiswahiri ni ikibazo, aha atanga urugero ko ngo nk’abanyamakuru babaza umunye Tanzania ikibazo babaza mu cyongereza kibi nabo bagasubiza mu giswahili gifuditse.
Ati: “Nzi ko turi inshuti n’Abanyatanzaniya; batuvugisha mu Cyongereza kibi, natwe tugasubiza mu Giswahili gikennye, kandi tugakomeza umuntu akumva ubutumwa n’icyo yarashatse kuvuga.”
Perezida Ruto nyuma y’umwanya muto yahise afata ijambo agaragaza irindi jambo “Azimio” Abanye Tanzania bakoresha mu buryo bwo kwemera ikintu runaka nyamara Abanyakenya bakarifata nk’irivuguruza(ishyaka ritavuga rumwe na Leta).
Ati: “Numvise ko ’Azimio,’ ari ukumvikana nyamara iwacu, ni ishyaka ritavuga rumwe na Leta rifite akajagari kenshi. Ariko ubu ndumva ko ’Azimio’ ishobora no gusobanura kumvikana ”, Aha yashakaga kumvikanisha ko baba bavuga ibitaribyo ahubwo ko Kenya iri ku isonga mu kuvuga igiswahili gisobanutse.
By Bruce Bahanda.
Tariki 10/09/2023.
Loving the information on this website , you have done outstanding job on the content.
Ni baje hamwe bashizeho littérature swahili nziza kugira urwa rurimi tuze turukoresha turi benshi kandi tudahuzagurika