• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, March 9, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Impamvu AFC/M23 Yavuye i Uvira Itarinjiramo Ingabo Zitagira Aho Zibogamiye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 21, 2026
in Conflict & Security
0
Impungenge n’Icyitonderwa ku Mutekano w’Umujyi wa Uvira Nyuma y’Igenda ry’Ingabo za AFC/M23
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Impamvu AFC/M23 Yavuye i Uvira Itarinjiramo Ingabo Zitagira Aho Zibogamiye

You might also like

Minembwe: FARDC Ishinjwa Gukomeza Gutera Ibisasu bya Drone mu Bice Bituwemo n’Abasivili

Loni Yashinje Ingabo za Leta ya RDC n’Umutwe wa FDLR Gukora Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina ku Baturage

Minembwe: AFC/M23 Yashinje Ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa Kwibasira Abaturage

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ryatanze ibisobanuro birambuye ku mpamvu ryakuye abarwanyi baryo mu Mujyi wa Uvira, nubwo hari hitezwe ko ingabo zitagira aho zibogamiye zinjiramo, ariko bikarangira bitabaye.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye n’umushakashatsi Dr. Bojana Coulibaly, iri huriro ryubahirije byuzuye ibyo ryari ryiyemeje mu biganiro by’ubuhuza, rifata n’ibyemezo bikomeye birimo gukura ingabo zaryo muri uwo mujyi. Gusa, Kanyuka yagaragaje ko ku ruhande rwa Leta ya RDC hakomeje kugaragara imyitwarire igaragaza ubushake buke bwo kugana inzira y’amahoro arambye.

Yasobanuye ko AFC/M23 yari yaramenyesheje abahuza ko izasiga i Uvira itsinda rito ry’abarwanyi bashinzwe kugenzura umutekano w’abaturage, mu gihe hategerejwe ko ingabo zitagira aho zibogamiye zinjiramo. Icyakora, icyo cyifuzo nticyemewe, ahubwo basabwa gukurayo burundu n’iryo tsinda.

Ati: “Hari politiki nyinshi zari ziri gukinwa icyo gihe. Twasobanuraga ko tudashobora kuva muri Uvira ngo dusige abaturage nta mutekano bafite. Ni yo mpamvu twasize itsinda ry’ubugenzuzi rigamije kubungabunga umutekano w’umujyi. Ariko ntibabyemeye, bityo twanzura gukuramo n’iryo tsinda.”

AFC/M23 yagaragaje ko mbere yo gukura abarwanyi bayo bose mu Mujyi wa Uvira, yamenyesheje abahuza ko itazaryozwa ingaruka zose z’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora gukorerwa abaturage nyuma yo kuhava, kuko ari ryo ryari ryarashinze umutekano wabo muri icyo gihe.

Kanyuka yagize ati: “Mbere yo kugenda twarasobanuye neza tuti: ‘AFC/M23 yitandukanyije n’ibizakurikira byose bizabera muri Uvira.’”

Iri huriro kandi ryatangaje ko rifite impungenge zikomeye ku kuba ingabo zitagira aho zibogamiye zitarigeze zigera muri Uvira, mu gihe ako kanya ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ryo ryahise ryinjira muri uwo mujyi nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bawuvuyemo.

Kanyuka yongeye kugaragaza ko AFC/M23 ibabajwe cyane n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bivugwa ko byakozwe n’ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo kuva binjiye muri Uvira tariki ya 18/01/2026. Ibyo bikorwa bivugwamo ubusahuzi, gusenya inzu z’abaturage n’insengero, ndetse n’iyicarubozo rikorerwa abasivili.

Tariki ya 16/12/2025, AFC/M23 yari yatangaje ku mugaragaro icyemezo cyo gukura ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira, icyemezo cyashyizwe mu bikorwa mu minsi ibiri yakurikiyeho. Itsinda rito ryari risigaye rishinzwe kugenzura umutekano mu gihe hategerejwe ingabo zitagira aho zibogamiye na ryo ryavuye muri uwo mujyi tariki ya 17/01/2026.

Tags: AFC/m23Ingabo zitagira aho zibogamiyeUviraWazalendo
Share33Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Minembwe: FARDC Ishinjwa Gukomeza Gutera Ibisasu bya Drone mu Bice Bituwemo n’Abasivili

by Bahanda Bruce
March 9, 2026
0
Minembwe: FARDC Ishinjwa Gukomeza Gutera Ibisasu bya Drone mu Bice Bituwemo n’Abasivili

Minembwe: FARDC Ishinjwa Gukomeza Gutera Ibisasu bya Drone mu Bice Bituwemo n’Abasivili Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka mu...

Read moreDetails

Loni Yashinje Ingabo za Leta ya RDC n’Umutwe wa FDLR Gukora Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina ku Baturage

by Bahanda Bruce
March 9, 2026
0
Loni Yashinje Ingabo za Leta ya RDC n’Umutwe wa FDLR Gukora Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina ku Baturage

Loni Yashinje Ingabo za Leta ya RDC n’Umutwe wa FDLR Gukora Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina ku Baturage Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Read moreDetails

Minembwe: AFC/M23 Yashinje Ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa Kwibasira Abaturage

by Bahanda Bruce
March 9, 2026
0
Minembwe: AFC/M23 Yashinje Ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa Kwibasira Abaturage

Minembwe: AFC/M23 Yashinje Ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa Kwibasira Abaturage Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro ry’igisirikare n’iryapolitiki rya AFC/M23...

Read moreDetails

Abagore b’Abanyamulenge batuye muri Kenya bakoze imyigaragambyo i Nairobi basaba amahanga guhagarika ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge

by Bahanda Bruce
March 9, 2026
0
Abagore b’Abanyamulenge batuye muri Kenya bakoze imyigaragambyo i Nairobi basaba amahanga guhagarika ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge

Abagore b’Abanyamulenge batuye muri Kenya bakoze imyigaragambyo i Nairobi basaba amahanga guhagarika ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge Tariki ya 08/03/2026, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwizihiza umugore ku isi (International Women’s...

Read moreDetails

AFC/M23 Yashyikirije Croix-Rouge Abasirikare ba FARDC Yafatiye ku Rugamba

by Bahanda Bruce
March 9, 2026
0
AFC/M23 Yashyikirije Croix-Rouge Abasirikare ba FARDC Yafatiye ku Rugamba

AFC/M23 Yashyikirije Croix-Rouge Abasirikare ba FARDC Yafatiye ku Rugamba Ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryashyikirije Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) abasirikare barenga...

Read moreDetails
Next Post
Uvira: Amashusho Yagaragaje Ihohoterwa Ry’Abaturage Yarakaje Isi

Uvira: Amashusho Yagaragaje Ihohoterwa Ry’Abaturage Yarakaje Isi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?