Impamvu AFC/M23 Yavuye i Uvira Itarinjiramo Ingabo Zitagira Aho Zibogamiye
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ryatanze ibisobanuro birambuye ku mpamvu ryakuye abarwanyi baryo mu Mujyi wa Uvira, nubwo hari hitezwe ko ingabo zitagira aho zibogamiye zinjiramo, ariko bikarangira bitabaye.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye n’umushakashatsi Dr. Bojana Coulibaly, iri huriro ryubahirije byuzuye ibyo ryari ryiyemeje mu biganiro by’ubuhuza, rifata n’ibyemezo bikomeye birimo gukura ingabo zaryo muri uwo mujyi. Gusa, Kanyuka yagaragaje ko ku ruhande rwa Leta ya RDC hakomeje kugaragara imyitwarire igaragaza ubushake buke bwo kugana inzira y’amahoro arambye.
Yasobanuye ko AFC/M23 yari yaramenyesheje abahuza ko izasiga i Uvira itsinda rito ry’abarwanyi bashinzwe kugenzura umutekano w’abaturage, mu gihe hategerejwe ko ingabo zitagira aho zibogamiye zinjiramo. Icyakora, icyo cyifuzo nticyemewe, ahubwo basabwa gukurayo burundu n’iryo tsinda.
Ati: “Hari politiki nyinshi zari ziri gukinwa icyo gihe. Twasobanuraga ko tudashobora kuva muri Uvira ngo dusige abaturage nta mutekano bafite. Ni yo mpamvu twasize itsinda ry’ubugenzuzi rigamije kubungabunga umutekano w’umujyi. Ariko ntibabyemeye, bityo twanzura gukuramo n’iryo tsinda.”
AFC/M23 yagaragaje ko mbere yo gukura abarwanyi bayo bose mu Mujyi wa Uvira, yamenyesheje abahuza ko itazaryozwa ingaruka zose z’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora gukorerwa abaturage nyuma yo kuhava, kuko ari ryo ryari ryarashinze umutekano wabo muri icyo gihe.
Kanyuka yagize ati: “Mbere yo kugenda twarasobanuye neza tuti: ‘AFC/M23 yitandukanyije n’ibizakurikira byose bizabera muri Uvira.’”
Iri huriro kandi ryatangaje ko rifite impungenge zikomeye ku kuba ingabo zitagira aho zibogamiye zitarigeze zigera muri Uvira, mu gihe ako kanya ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ryo ryahise ryinjira muri uwo mujyi nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bawuvuyemo.
Kanyuka yongeye kugaragaza ko AFC/M23 ibabajwe cyane n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bivugwa ko byakozwe n’ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo kuva binjiye muri Uvira tariki ya 18/01/2026. Ibyo bikorwa bivugwamo ubusahuzi, gusenya inzu z’abaturage n’insengero, ndetse n’iyicarubozo rikorerwa abasivili.
Tariki ya 16/12/2025, AFC/M23 yari yatangaje ku mugaragaro icyemezo cyo gukura ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira, icyemezo cyashyizwe mu bikorwa mu minsi ibiri yakurikiyeho. Itsinda rito ryari risigaye rishinzwe kugenzura umutekano mu gihe hategerejwe ingabo zitagira aho zibogamiye na ryo ryavuye muri uwo mujyi tariki ya 17/01/2026.






