Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, yatanze u rwandiko rwo gushingura mu cyubahiro, u musirikare wa FARDC,Captain Kabongo Rukatura, wishwe n’Abasirikare bafashijwe n’abaturage ba muziza ko ari u mututsi, tariki ya 09/11/2023, akaba yariciwe mu Mujyi wa Goma.
Byari biteganijwe ko n’ubundi aza gushingurwa uyu munsi, k’uwa Kane. Mu Gitondo cyokuri uyu wa Kane, tariki ya 23/11/2023, ubwo u muryango wa Nyakwigendera bageraga muri Morgue aho u murambo waruri basanze ntawe uhari.
Nk’uko byavuzwe aba bari bagiye kureba uriya murambo ba bajije abashinzwe kurinda imibiri y’abapfuye n’ibwo ba basubije ko leta yawushinguye ngo “igihe c’isaha z’ijoro.”
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News yabwiwe, n’uko abasirikare benshi ba FARDC na FDLR baheruka gupfira m’urugamba ahitwa Kalenga, muri teritware ya Masisi, ni Urugamba bari bahanganyemo n’ingabo za M23. Ibi biri mu byatunye ibyo bitaro leta ishingura imibiri yaririmo maze bazana iyabo basirikare bari biciwe k’urugamba i Kalenga ndetse na Mweso.
Ahagana isaha zakare kuri uyu wa Kane, uriya muryango wa Captain Kabongo Rukatura, nyuma y’uko bari babuze umubiri wa Kabongo bahise berekeza kuri Biro ya auditora bahavuye berekeje kuri Gouvernorat, n’ibwo bakiriwe ndetse basaba gutuza maze birangira Guverineri abahaye urwandiko rubemerera guhabwa u mubiri wa Captain Kabongo Rukatura wari washinguwe rw’ihishwa na leta ya Kinshasa.
Twabwiwe ko kuri ubu uriya muryango wa Captain Kabongo Rukatura, bari gushingura mu cyubahiro uriya musirikare wa FARDC w’ishwe urwagashinyaguro azira ubwoko bwe Abatutsi.
Bruce Bahanda.