Impamvu y’iyicwa ry’abasirikare babiri baguye kansayo(Camp Saio) yamenyekanye.
Ni bikubiye mu butumwa bwanditse bwahawe MCN, buvuga ko umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Captain n’undi ufite ipeti rya Lieutenant bishwe barashwe nyuma yuko babanje kuja impaka bapfa umugore.
Ubu butumwa bwanditse buvuga ko “uyu musirikare ufite ipeti rya Captain yageze Kansayo ahunze intambara abasirikare ba leta bahanganyemo na M23 muri Minova, ageze Kansayo asanga umugore we yacuwe n’uyu musirikare bapfanye ufite ipeti rya Lieutenant.”
Nyuma y’uko uyu Captain yasanze mugenzi we yaramucuriye umugore bagiye impaka zirimo uburakari bwinshi, bityo haje kuza undi musirikare wa FARDC nawe ufite ipeti rya Captain wari usanzwe akorera muri aka gace ka Kansayo abagezeho asanga barimo baratongana cyane, niko guhita abarasa bombi bapfira aho.
Uyu musirikare wishe bariya basirikare babiri azwi ku mazina ya Captain Jean Ngoy M’ngo. Kandi nyuma y’uko abishe yahise atabwa muri yombi kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.
Nubwo iki gikorwa gisa nigitangaje ariko ngo sigishitsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuko ibi byagiye biba inshuro nyinshi, kandi bikabera mu bice byinshi bitandukanye byo muri iki gihugu.
MCN.