Impamvu yiyirukanwa ry’abasirikare ba Afrika y’Epfo ku butaka bwa RDC yamenyekanye.
Bikubiye mu butumwa bwatanzwe na Stephane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, aho yavuye ko bakiriye raporo ivuga ko “abasirikare bahagaritswe bajaga mu buturage ku basambanya.”
Mu kiganiro Dujarric yahaye itangaza makuru yagaragaje ko nyuma y’uko umuryango w’Abibumbye umaze kumenya amakuru ko hari abasirikare ba MONUSCO bo muri Afrika y’Epfo bari mukwitwara nabi mu butumwa barimo bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, hafashwe umwanzuro wo kubirukana.
Nk’uko yakomeje abisobanura, yavuze ko bariya basirikare bajaga gusambanya abagore kandi ko bagera naho bafata kungufu. Anavuga kandi ko hageze naho abasirikare bashinzwe imyitwarire(discipline) ko basuye ibyo bice abasirikare bagenzi babo bakoreragamo urwo rugomo, basanga ibivugwa ari ukuri.”
Amakuru ava mu gihugu cya Afrika y’Epfo yo avuga ko iperereza ry’igisirikare cyo muri iki gihugu, ryakurikiranye ibyo ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri RDC rivuga ku basirikare babo, basanga ibyo aba basirikare bakoze baragaragaje imyitwarire mibi.
Kuri ubu Monusco ikaba yamaze gushira itangazo hanze ryamaganye iyo myitwarire idahwitse ku bakozi ba LONI.
Ubuyobozi bushinze itumanaho muri SANDF bwavuze ku mabwiriza agenga ibirindiro by’ingabo zabo, ibashinja icyaha cyo kurenza amasaha yo gutaha. Aba basirikare bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare, ahantu hatatangajwe, ariko ngo birashoboka ko hari mu nyubako y’umujyi wa Tshaba Tshwane hagati y’ukwezi kwa Cumi n’abiri no mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka turimo.
Byanavuzwe kandi ko abahamwe n’icyo cyaha bahanishwijwe gufungwa iminsi 90 kugeza ku 240.
no gutanga amande ya 4000.
MCN.