Impamvu Zatumye Afurika y’Epfo Ifata Icyemezo cyo Gukura Ingabo Zayo muri RDC
Afurika y’Epfo yatangaje ko izavana ingabo zayo mu butumwa bwa MONUSCO bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), guhera mu gihembwe cya mbere kugeza mu kwezi kwa cumi na kabiri 2026. Impamvu zatanzwe ni ukwegeranya imbaraga z’igisirikare cy’igihugu, ariko amakuru yizewe avuga ko ibibazo by’amikoro, kutabona umusaruro w’ibikorwa ndetse no gushaka gushyira imbaraga mu bikorwa byo mu gihugu imbere byagize uruhare runini mu cyemezo cyafashwe.
Ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri RDC zigizwe n’abasirikare bari hagati ya 700 na 800, cyane cyane muri Force Intervention Brigade, zigamije kugarura amahoro ariko zifite ubushobozi bwo gutera no kwirwanaho. Gusa ubushakashatsi bwerekanye ko bamwe muri bo bagiye bafasha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwa magendu muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Ituri, bifashishije ibikorwa bya gisirikare n’ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Mu 2023, ingabo zoherejwe hafi y’ibirombe bya Rubaya bicukurwamo coltan nyinshi, basabwe kwirukana abarwanyi ba AFC/M23 kugira ngo bashobore kugenzura ayo mabuye y’agaciro. Ibi byatewe n’inyungu za politiki n’ubukungu, aho Perezida Cyril Ramaphosa n’umuryango we bari bafite uruhare mu ishoramari ryo gucukura ayo mabuye. Gusa igitero cyabo cyatsinzwe na AFC/M23 mu kwezi kwa mbere 2025, bituma ingabo nyinshi zisubizwa mu gihugu.
Izi mpinduka z’ubukungu ku bijyanye n’ubucukuzi, hamwe n’ibibazo by’imari bya MONUSCO byatumye Afurika y’Epfo yongera gusubiza ingabo zayo mu gihugu, mu gihe ibikorwa byo kugarura amahoro byagaragaje intege nke mu kurwanya abarwanyi ba M23. Iki cyemezo kandi gishingiye ku mpungenge za politiki n’inyungu z’imbere mu gihugu, aho kohereza ingabo mu mahanga byahoraga biteza impaka zikomeye.
Afurika y’Epfo ikimara kubona igaruka ku nyungu z’imbere mu gihugu, igisirikare cyayo cyongera gukusanya imbaraga mu bikorwa byo mu gihugu imbere, mu gihe politiki n’ubukungu byabaye imbarutso nyamukuru mu mpinduka zayo muri RDC.






