Impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC (M23 na Kinshasa), zagize icyo zumvikanaho.
Ni byatangajwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho ivuga ko yishimiye ko leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 bemeranyije gutanga agahenge ki minsi icumi nine.
Ibi byatangajwe ku munsi w’ejo hashize, n’ibiro by’u mukuru w’igihugu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House), byavuze ko impande zihanganye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zemeye guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kandi ko uko guhagarika bigomba gutangira saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05/07/2024 bikazageza ku ya 19/07/2024.
Ibi bikozwe mu gihe imirwano imaze iminsi iba mu bice byo mu Ntara ya Kivu Yaruguru, ndetse iyo mirwano ikaba yaratumye abarenga miliyoni 1,7 bahunga ingo zabo, mu gihe Kugeza ubu izi mvururu zimaze gutuma abavuye mu byabo mu gihugu hose barenga miliyoni 7,2.
White House yatangaje kandi ko uko guhagarika intambara kunagamije gutuma abaturage bavuye mu byabo, babisubiramo mu mahoro kandi n’ibikorwa by’ubutabazi bahabwa bikorohera ababikora.
Mu itangazo ry’umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Adrienne Watson, yagize ati: “Iza muka ry’imirwano muri Kivu Yaruguru, ryakomye mu nkokora ibikorwa by’u butabazi, bituma ababikora batagera ku baturage babarirwa mu bihumbi bari mu nkambi bacumbitsemo mu bice bya Kanyabayonga no ku bantu ibihumbi 100 bavuye mu byabo.”
Amerika kandi yavuze ko Guverinoma ya Kinshasa n’iya Kigali zishyigikiye ubu bwumvikane bugamije guha agahenge abaturage bugarijwe n’ibibazo biva ku ntambara.
Aka gahenge kemeranijweho nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe ibindi bice byo muri teritware ya Lubero, birimo Kanyabayonga, Kirumba, Miriki na Kayina, ndetse n’utundi duce two muri yi teritware, tugize igihe tuberamo imirwano ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ririmo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Wazalendo, na SADC.
MCN.