Impanuka idasanzwe yahitanye abantu benshi abandi barakomereka, muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ni mpanuka yabaye ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 17/07/2024, ihitana batatu abandi babarirwa mu icumi, bakomereka, mu bice byo muri teritware ya Walungu, muri Kivu y’Amajy’epfo.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko imodoka yakoze impanuka yavaga i Luwindja yerekeza i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ubwo yageraga ahitwa Nyanfunze ikora impanuka abagera kuri batatu bahise bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.
Nk’uko ay’amakuru avuga n’uko iy’i modoka mu gukora iyi mpanuka, yabirandutse, ni mu gihe yarigeze ahantu hahanamye, kandi ko n’umuhanda wari mubi warimo ibinogo.
Agace neza yakoreyemo impanuka gaherereye muri Bakandja ho muri Nyanfunze, teritware ya Walungu.
Ay’amakuru anavuga ko iyi modoka yarimo abantu barenga 16 hatabariwemo abana.
Impanuka zikomeje kwiyongera muri ibi bice, ahanini nk’uko ubuyobozi bw’ibanze bubivuga, ziva kukuba imihanda yarangiritse kubera ibibazo by’i ntambara zayogoje aka karere, ndetse n’ubu zikaba zigihari.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hari intambara hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, mu gihe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ho, imitwe y’inyeshamba irimo Maï Maï ishora intambara ku bwoko bw’Abanyamulenge, buturiye imisozi miremire y’Imulenge.
MCN.