Impanuka Ikomeye ku Ruzi rwa Congo, Ubwato Bwarohamye Busiga Abenshi Baburiwe Irengero abandi Bahasiga Ubuzima
Impanuka ikomeye y’ubwato yabaye ku ruzi rwa Congo ku wa Gatandatu tariki ya 20/12/2025, mu ntara ya Équateur, yateje urupfu rw’abantu benshi, abarenga 50 baburirwa irengero, mu gihe abarokotse bagera hafi kuri 300.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye yemeza ko ubwato bwitwaga HB Mbeya Mbeya, bwari butwaye abagenzi barenga 800 n’imizigo myinshi, bwarohamye bugeze ahitwa Ekunde, muri komine ya Wangata. Ubu bwato bwari buvuye ku cyambu cya Lomata bwerekeza mu karere ka Monkoto, mu ntara ya Tshuapa, mbere y’uko bukora iyi mpanuka ikomeye.
Imibare y’abahitanywe n’iyi mpanuka ntirashyirwa ku rwego rumwe, kuko itangwa n’inzego zitandukanye zirimo Croix-Rouge, ubuyobozi bw’aho byabereye n’imiryango yabuze ababo. Icyakora, izo nzego zose zemeza ko ari impanuka yateje igihombo gikomeye mu buzima bw’abantu n’ibintu.
Imirambo imaze kuboneka ihita ishyingurwa byihuse bitewe n’uko iba yangiritse, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abarokotse n’ababuriwe irengero bikomeje.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Komiseri ushinzwe ubwikorezi bwo mu mazi ufite icyicaro i Mbandaka, Bienvenu Likoku Mwasa, yatawe muri yombi na polisi mu rwego rwo gukora iperereza kuri iyi mpanuka. Byongeye kandi, bamwe mu bashoferi b’ubwato na bo bafunzwe n’ubugenzacyaha bwa gisirikare, bashinjwa kugira uruhare muri iyi mpanuka.
Kugeza ubu, impamvu nyamukuru zikomeje kuvugwa zishobora kuba zarateye iyi mpanuka zirimo kurenza umubare w’abagenzi n’imizigo yemewe, ndetse no gutwara ubwato mu ijoro. Ibi bikomeje kugarukwaho nk’imwe mu ntandaro z’impanuka zidasiba kwibasira ingendo zo mu mazi ku ruzi rwa Congo, by’umwihariko mu ntara ya Équateur.
Iyi mpanuka yongeye kuzamura impungenge ku mutekano w’ingendo zo mu mazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abaturage n’imiryango mpuzamahanga basaba ko hafatwa ingamba zikomeye kandi zirambye zo gukumira izi mpanuka zikomeje kwisubiramo.






