Impinduka Zibabaje mu Nkambi ya Busuma, Impunzi z’Abanyekongo Zikomeje Gupfa Umunsi ku Munsi
Ibibazo by’ubutabazi bikomeje gufata indi ntera mu nkambi y’impunzi ya Busuma, iherereye mu Ntara ya Buhumuza, mu burasirazuba bw’u Burundi, aho ubuzima bw’impunzi z’Abanyekongo buri mu kaga gakomeye. Amakuru yizewe aturuka muri aka gace agaragaza ko ku wa Gatanu tariki ya 30/01/2026, impunzi 22 zapfuye mu munsi umwe gusa, abenshi muri zo bakaba ari abana, abagore n’abageze mu zabukuru.
Izi mpfu ziyongereye ku mibare isanzwe iteye impungenge, kuko kuva iyi nkambi yafungurwa, habarurwa impunzi 426 zimaze kuhapfira. Ibi byerekana ishusho y’akaga gakomeje kwiyongera, mu gihe ibisubizo byihuse ku bibazo by’ubutabazi bikigaragara nk’ibidahagije.
Impunzi ziri muri Busuma, ahanini zaturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibayeho mu buzima bukakaye. Ibura rikabije ry’ibiribwa, amazi meza yo kunywa adahagije, kubura serivisi z’ubuvuzi zinoze, ndetse n’indwara ziterwa n’umwanda n’isuku nke, ni byo byibasiye cyane ubuzima bw’izi mpunzi, bigatuma umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera.
Impunzi imwe y’Umunyekongo, yasabye ko amazina yayo adatangazwa kubera impamvu z’umutekano, yavuze iti:
“Twahungiye hano dushaka gukiza ubuzima bwacu, ariko ubu turimo gupfa buhoro buhoro. Abana n’abasaza ni bo bibasirwa cyane. Buri gitondo turabyuka dutinya kumva ko hari uwapfuye nijoro. Gushyingura byabaye ibisanzwe, buri munsi.”
Izi mpunzi zahunze imirwano ikomeye yabaye mu mijyi no mu duce dutandukanye two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y’intambara yadutse mu kwezi kwa cumi nabiri 2025, yahuje ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zishyigikiwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR, ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Ibi bibazo byateye impaka n’impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho hakomeje kugaragazwa icyifuzo cy’uko imiryango mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu by’ubutabazi n’inzego bireba bafata ingamba zihuse kandi zifatika, kugira ngo ubuzima bw’izi mpunzi burengerwe mbere y’uko umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera mu buryo bukabije.






