Impuguke mu byagisirikare ku ruhande rwa RDC n’urwa Uganda zagiranye ibiganiro bikaze.
Ni nama yari igamije gusuzuma ibikorwa bitandukanye ahanini mu byagisirikare, yabayemo impuguke, iba ku wa gatandatu, ikaba yarabereye i Kinshasa ku murwa mu kuru wa Repubulika ya demokorasi ya Congo
Nk’uko byatangajwe na Lt Col Mak Hazukay, yagaragaje ko mu byizweho harimo kureba uko ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu byombi byashyirwa mu bikorwa.
Aya makuru anavuga ko ibi biganiro byayobowe n’umugaba wungirije w’ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo, Major General Chicko Tshitambwe, akaba ari na we uyoboye ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Ikindi kandi muri ibi bihe Uganda ibanye neza na RDC, byiyemeje gusubukura ibikorwa by’iterambere cyane cyane imihanda ihuza ibihugu byombi. Birimo kuyishyiramo kaburimbo.