Impungenge zikomeje kwiyongera mu misozi y’i Mulenge nyuma y’aho FARDC irasiye ibisasu mu baturage
Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13/03/2026, habaye igitero cy’ibisasu cyagabwe na drone y’ingabo za Leta, FARDC, cyibasiye agace ka Mikenke gatuwe n’Abanyamulenge.
Nk’uko amakuru yizewe aturuka muri ako karere abivuga, iyo drone y’ingabo za FARDC yarashe ibisasu mu masaha y’igicuku, ahagana saa saba z’ijoro. Nubwo ibyo bisasu byaraswaga mu gace gatuwe n’abaturage, amakuru y’ibanze agaragaza ko nta byangiritse bikomeye cyangwa abantu bahitanywe na byo byatangajwe kugeza ubu.
Mu buhamya bw’umwe mu baturage wahaye amakuru Minembwe Capital News, yagize ati:
“Mu by’ukuri muri iri joro drone ya FARDC yarashe ibisasu mu gace ka Mikenke. Gusa ku bw’amahirwe menshi ntibyagize icyo byangiza gikomeye kuko byaguye hafi y’ahatuwe.”
Abaturage bavuga ko nubwo kuri uyu wa Gatanu mu karere hose hiriwe ituze kandi ubuzima busa n’aho bwakomeje uko bisanzwe, impungenge ku mutekano zikomeje kuba nyinshi, bitewe n’uko ibikorwa bya gisirikare bikoresha ibisasu bya drone byagiye byiyongera muri aka gace mu minsi ishize.
Iki gitero kibaye nyuma y’ibindi byabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho ingabo za FARDC zarashe ibisasu mu bice bitandukanye bya Minembwe. Muri ibyo bice harimo na centre ya Minembwe, aho na bwo abaturage bagaragaje impungenge z’uko ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorerwa hafi y’aho batuye bishobora guteza ingaruka zikomeye ku mutekano w’abasivile.
Akarere ka Minembwe n’imisozi y’i Mulenge muri rusange bimaze igihe birebana n’ibibazo by’umutekano muke, ahanini biterwa n’ibitero by’ingabo za Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa babo. Ibi bitero byakunze gushyira mu kaga abaturage basanzwe, cyane cyane mu bice by’imisozi miremire.
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bagaragaza ko ikoreshwa rya drone mu bikorwa bya gisirikare rigenda ryiyongera muri iyi minsi, cyane cyane mu kugenzura cyangwa kurasa ibice bituwe n’Abanyamulenge. Icyakora, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kugaragaza impungenge z’uko ikoreshwa ry’izo ntwaro mu bice bituwe n’abaturage rishobora guteza ingaruka ku basivile.
Hagati aho, abaturage bo muri aka gace bakomeje gusaba ko habaho ingamba zikarishye zo kurinda abasivile no kwirinda ko ibikorwa bya gisirikare byakongera gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nubwo kuri uyu wa Gatanu umutekano ugaragara nk’uwifashe neza mu bice byinshi bya Minembwe, abaturage bavuga ko bakomeje kuba maso, bategereje kureba niba mu minsi iri imbere umutekano uzakomeza kuba mwiza cyangwa niba hazongera kubaho ibindi bikorwa bya gisirikare muri aka karere.






