Ingo z’Abanyalulenge 22 baraye bahungutse baja i Mulenge mugace ka Bibogobogo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 04/07/2023, saa 8:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru yakomeje kuvugwa kumbuga nkoranya mbaga avuga ko haringo za Banyamulenge zigera muri makumyabiri nazibiri(22), zahungutse zitaha i Mulenge mugace ka Bibogobogo homuri teritware ya Fizi muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Abahungutse bavuye muma Kambi y’impunzi ya Uganda aherereye Nakivale muri District ya Isingiro ho muburengerazuba bwa Uganda abandi bavuye mugace ka Kamonyola homuri teritware ya Walungu muri Kivu yamajy’Epfo.
Nabari barahunze intamabara zo mu Bibogobogo, ahagana mumwaka ushize wa 2022, ubwo Mai Mai n’a Red Tabara basenyeraga Abanyamulenge murako gace. Iz’intambara zasize imitungo yabanyamulenge ishizeho Inka, intama ndetse n’ihene banasenya namazu yabo nkuko tubikesha bamwe mubaturage ba Bibogobogo.
Bwana Rumumba ubwo yaganiraga n’a Minembwe Capital News, yayibwiye ko kumunsi w’ejo hashize bakiriye abahungutse.
Yagize ati : “Byaribyishimo byinshi ubwo twakiraga Impunzi zihungutse ziva Uganda n’a Kamanyola ho muri Kivu yamajy’Epfo, nubwo bahungutse tukiri muntambara ariko iyubonye ugusanga urishima . Turishimye mu Bibogobogo nabandi bakiri muma Kambi y’impunzi mubihugu byabandi nibatahe baze twubake.”
Uyu akaba arumwe mub’Anyamulenge, banze gusiga Igihugu cy’Imulenge akaba yari mubagiye kwakira Impunzi.
Nubwo Impunzi zaraye z’ihungutse ariko iki gihugu ca RDC kiracarimo intambara ahanini muri Kivu y’Amajyaruguru. Gusa aka gace ka Bibogobogo kakaba karimo umutekano mwiza nimugihe ubu aba Bembe nab’Anyamulenge babanye neza aho binemezwa ko Baraka na Bibogobogo aru ruja nuruza.
Izi mpunzi zaraye z’ihungutse nkuko tubikesha bamwe mumpunzi za Uganda nuko bahungutse muburyo bwemewe namategeko aho bavuze ko babanjye kubisabisha muri UNHCR ya Uganda izakubemerera ibacura muburyo buzwi.