• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, January 10, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda Zigaragambirije Kuri za Ambasade, Zamagana Ibibera muri RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 7, 2026
in Conflict & Security
0
Impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda Zigaragambirije Kuri za Ambasade, Zamagana Ibibera muri RDC
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda Zigaragambirije Kuri za Ambasade, Zamagana Ibibera muri RDC

You might also like

Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kalemie Bafunguwe

Twirwaneho Yavuze ku Kibazo cy’Umutekano w’Abasivili Nyuma y’Iyoherezwa ry’Ingabo z’u Burundi mu Misozi y’i Mulenge

“Tshisekedi Azagezwa mu Butabera” — Amagambo Akomeye ya Lt Col Willy Ngoma Akomeje Kuvugisha Isi

Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi zitandukanye zo mu Rwanda zakoze igikorwa cyihariye cyo kugaragaza impungenge zazo, zikorera urugendo rw’amahoro rwerekeje kuri za Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda. Icyo gikorwa cyari kigamije kwamagana imvugo z’urwango, ihohoterwa n’ubwicanyi bikomeje kwibasira Abanye-Congo, by’umwihariko Abatutsi, Abanyamulenge n’abandi bavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uru rugendo rwatangiriye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherereye ku Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali, aho izi mpunzi zagaragaje ko zibangamiwe bikomeye n’imvugo zibiba urwango n’amacakubiri. Zavuze ko izo mvugo zikomeje gushyira ubuzima bwazo n’ubw’abaturage basigaye muri RDC mu kaga gakomeye.

Izi mpunzi, zaturutse mu nkambi zitandukanye zirimo Kiziba, Kigeme, Mugombwa, Mahama, Nyabiheke na Nkamira, zavuze ko zimwe muri zo zimaze imyaka irenga 30 ziba mu Rwanda, zitaragira icyizere cyo gusubira mu gihugu cyazo kubera umutekano muke n’ivangura rikomeje kuranga RDC.

Bisore Ngemanyi Albert, umwe mu mpunzi zagize uruhare muri uru rugendo, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo kwegera za Ambasade bitwaje inyandiko irimo ibyifuzo byabo, mu rwego rwo gutuma umuryango mpuzamahanga usobanukirwa uburemere bw’ibibazo bahanganye na byo.

Yagize ati: “Tuzi neza aho imvugo z’urwango zagejeje ibihugu byinshi, harimo n’u Rwanda, aho byarangiye habaye Jenoside. Ntitwifuza kongera kubona amateka mabi asubira.”

Yakomeje asobanura ko bifuza ko hafatwa ingamba zifatika, zirimo gufatira ibihano abantu bakoresha imvugo z’urwango no kubashyikiriza ubutabera. Ati: “Ikindi dusaba ni ugushakirwa igisubizo kirambye cyatuma dutaha mu mahoro, kuko ayo magambo y’urwango akomeje kudutsikamira, ndetse n’abasigaye muri RDC akabahatira guhunga kubera itotezwa rikabije.”

Muri uru rugendo, izi mpunzi ziteganya kugera kuri za Ambasade zitandukanye zirimo iza Qatar, u Bushinwa, Canada, u Budage, u Burusiya, Angola na Suwede, ndetse no ku Biro by’Umuryango w’Abibumbye.

Si ubwa mbere izi mpunzi zigaragaje impungenge zazo, kuko tariki ya 01 na 02/01/2026 zakoze imyigaragambyo y’amahoro mu nkambi zicumbikiwemo, zigamije kwamagana amagambo y’urwango yavuzwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba RDC.

Zashimangiye ko zimwe muri izo mvugo zaturutse ku bayobozi bo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko amagambo yavuzwe na General Major Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu wahagaritswe ku mirimo ye.

Uyu musirikare mukuru yari yaravugiye kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) amagambo yafashwe nk’ashishikariza urwango, aho yavuze ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda, akongeraho ko mu gihe cyo kubyara “azana mu rugo abo mu bwoko bwe.” Aya magambo yateje impaka zikomeye ndetse n’impungenge ku mutekano w’Abanye-Congo b’Abatutsi.

Izi mpunzi zisaba ko umuryango mpuzamahanga wakwitaho izi mpungenge mu buryo bukomeye, ugashyira igitutu ku buyobozi bwa RDC kugira ngo burwanye imvugo z’urwango, burinde abaturage bose nta vangura, kandi bushyireho ibiganiro by’ukuri bigamije amahoro arambye n’ubwiyunge bw’igihugu.

Tags: ImpunziRdc
Share28Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kalemie Bafunguwe

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
Abanyamulenge Bafungiwe i Kalemie Baratabarizwa, Barasaba Ubutabera Mpuzamahanga

Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kalemie Bafunguwe Amakuru aturuka mu mujyi wa Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko Abanyamulenge batatu bari...

Read moreDetails

Twirwaneho Yavuze ku Kibazo cy’Umutekano w’Abasivili Nyuma y’Iyoherezwa ry’Ingabo z’u Burundi mu Misozi y’i Mulenge

by Bahanda Bruce
January 9, 2026
0
Twirwaneho Yavuze ku Kibazo cy’Umutekano w’Abasivili Nyuma y’Iyoherezwa ry’Ingabo z’u Burundi mu Misozi y’i Mulenge

Twirwaneho Yavuze ku Kibazo cy’Umutekano w’Abasivili Nyuma y’Iyoherezwa ry’Ingabo z’u Burundi mu Misozi y'i Mulenge Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho, urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo...

Read moreDetails

“Tshisekedi Azagezwa mu Butabera” — Amagambo Akomeye ya Lt Col Willy Ngoma Akomeje Kuvugisha Isi

by Bahanda Bruce
January 9, 2026
0
“Tshisekedi Azagezwa mu Butabera” — Amagambo Akomeye ya Lt Col Willy Ngoma Akomeje Kuvugisha Isi

“Tshisekedi Azagezwa mu Butabera” — Amagambo Akomeye ya Lt Col Willy Ngoma Akomeje Kuvugisha Isi Umuvugizi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko Perezida...

Read moreDetails

RDC: Uwahoze ari Minisitiri Yashinje ANR Gushimuta no Gukorera Iyicarubozo Abana be

by Bahanda Bruce
January 9, 2026
0
RDC: Uwahoze ari Minisitiri Yashinje ANR Gushimuta no Gukorera Iyicarubozo Abana be

RDC: Uwahoze ari Minisitiri Yashinje ANR Gushimuta no Gukorera Iyicarubozo Abana be Ku wa Kane tariki ya 08/01/2026, Marie-Ange Mushobekwa, wahoze ari Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu ndetse akaba...

Read moreDetails

RDC: Diongo Anenga Raporo ya Loni, Ayishinja Kuba Intwaro yo Gukomeza Intambara Aho Gushaka Amahoro

by Bahanda Bruce
January 8, 2026
0
RDC: Diongo Anenga Raporo ya Loni, Ayishinja Kuba Intwaro yo Gukomeza Intambara Aho Gushaka Amahoro

RDC: Diongo Anenga Raporo ya Loni, Ayishinja Kuba Intwaro yo Gukomeza Intambara Aho Gushaka Amahoro Perezida w’ishyaka Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), Frank Diongo, yanenze bikomeye raporo iherutse gushyirwa...

Read moreDetails
Next Post
“Nayoboye Ntazi Neza Icyo Ngiye Gukorera Abarundi” – Ubuhamya bwa Perezida Ndayishimiye

“Nayoboye Ntazi Neza Icyo Ngiye Gukorera Abarundi” – Ubuhamya bwa Perezida Ndayishimiye

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?