Impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda Zigaragambirije Kuri za Ambasade, Zamagana Ibibera muri RDC
Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi zitandukanye zo mu Rwanda zakoze igikorwa cyihariye cyo kugaragaza impungenge zazo, zikorera urugendo rw’amahoro rwerekeje kuri za Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda. Icyo gikorwa cyari kigamije kwamagana imvugo z’urwango, ihohoterwa n’ubwicanyi bikomeje kwibasira Abanye-Congo, by’umwihariko Abatutsi, Abanyamulenge n’abandi bavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uru rugendo rwatangiriye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherereye ku Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali, aho izi mpunzi zagaragaje ko zibangamiwe bikomeye n’imvugo zibiba urwango n’amacakubiri. Zavuze ko izo mvugo zikomeje gushyira ubuzima bwazo n’ubw’abaturage basigaye muri RDC mu kaga gakomeye.
Izi mpunzi, zaturutse mu nkambi zitandukanye zirimo Kiziba, Kigeme, Mugombwa, Mahama, Nyabiheke na Nkamira, zavuze ko zimwe muri zo zimaze imyaka irenga 30 ziba mu Rwanda, zitaragira icyizere cyo gusubira mu gihugu cyazo kubera umutekano muke n’ivangura rikomeje kuranga RDC.
Bisore Ngemanyi Albert, umwe mu mpunzi zagize uruhare muri uru rugendo, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo kwegera za Ambasade bitwaje inyandiko irimo ibyifuzo byabo, mu rwego rwo gutuma umuryango mpuzamahanga usobanukirwa uburemere bw’ibibazo bahanganye na byo.
Yagize ati: “Tuzi neza aho imvugo z’urwango zagejeje ibihugu byinshi, harimo n’u Rwanda, aho byarangiye habaye Jenoside. Ntitwifuza kongera kubona amateka mabi asubira.”
Yakomeje asobanura ko bifuza ko hafatwa ingamba zifatika, zirimo gufatira ibihano abantu bakoresha imvugo z’urwango no kubashyikiriza ubutabera. Ati: “Ikindi dusaba ni ugushakirwa igisubizo kirambye cyatuma dutaha mu mahoro, kuko ayo magambo y’urwango akomeje kudutsikamira, ndetse n’abasigaye muri RDC akabahatira guhunga kubera itotezwa rikabije.”
Muri uru rugendo, izi mpunzi ziteganya kugera kuri za Ambasade zitandukanye zirimo iza Qatar, u Bushinwa, Canada, u Budage, u Burusiya, Angola na Suwede, ndetse no ku Biro by’Umuryango w’Abibumbye.
Si ubwa mbere izi mpunzi zigaragaje impungenge zazo, kuko tariki ya 01 na 02/01/2026 zakoze imyigaragambyo y’amahoro mu nkambi zicumbikiwemo, zigamije kwamagana amagambo y’urwango yavuzwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba RDC.
Zashimangiye ko zimwe muri izo mvugo zaturutse ku bayobozi bo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko amagambo yavuzwe na General Major Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu wahagaritswe ku mirimo ye.
Uyu musirikare mukuru yari yaravugiye kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) amagambo yafashwe nk’ashishikariza urwango, aho yavuze ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda, akongeraho ko mu gihe cyo kubyara “azana mu rugo abo mu bwoko bwe.” Aya magambo yateje impaka zikomeye ndetse n’impungenge ku mutekano w’Abanye-Congo b’Abatutsi.
Izi mpunzi zisaba ko umuryango mpuzamahanga wakwitaho izi mpungenge mu buryo bukomeye, ugashyira igitutu ku buyobozi bwa RDC kugira ngo burwanye imvugo z’urwango, burinde abaturage bose nta vangura, kandi bushyireho ibiganiro by’ukuri bigamije amahoro arambye n’ubwiyunge bw’igihugu.






