• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Impunzi z’Abanye-Congo zahungiye i Burundi zagaragarije ubutegetsi bw’i Kinshasa ko zishoboye kumaraho AFC/M23.

minebwenews by minebwenews
April 19, 2025
in Regional Politics
0
Impunzi z’Abanye-Congo zahungiye i Burundi zagaragarije ubutegetsi bw’i Kinshasa ko zishoboye kumaraho AFC/M23.
98
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Impunzi z’Abanye-Congo zahungiye i Burundi zagaragarije ubutegetsi bw’i Kinshasa ko zishoboye kumaraho AFC/M23.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abembe n’Abapfulero bahungiye mu nkambi y’i mpunzi ya Gasogwe basabye ubutegetsi bw’i Kinshasa kubaha intwaro bakaja kurwanya ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho ngo niba perezida Felix Tshisekedi yarananiwe kurirwanya.

Inkambi y’impunzi ya Gasogwe iherereye mu ntara y’i Muyinga mu Burasizuba bw’u Burundi.

Iyi nkambi icyumbikiye impunzi z’Abanye-Congo ahanini zaturutse muri Kivu y’Amajyepfo zibarirwa mu bihumbi 10 birenga.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 18/04/2025, ni bwo muri iyi nkambi hageze delegation ivuye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ikaba yaririmo abayobozi batandukanye n’abandi baserukiye ambasade yabo(Congo) i Bujumbura. Akarusho hari n’intumwa ya minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Burundi.

Nyuma iyi delegation yabwiye izi mpunzi ikiyigenza, ibagaragariza kwari ukuzisura no kumva ibibazo zifite.

Ubwo izi mpunzi zahabwaga kubaza no kuvuga ibyifuzo byazo, zabwiye iyo delegation ivuye muri RDC n’intumwa ya minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Burundi kubabariza perezida Felix Tshisekedi niba yarananiwe kurwanya M23, mu gihe yaba yarananiwe bidasubirwaho bo akabaha intwaro bakaja kuyirwanya, ngo kuko bafite ubushobozi bwo kuyimaraho.

Uwo izi mpunzi zahaye ijambo kugira ngo azivugire ibyifuzo byazo yagize ati: “Mwubahwa ntumwa ya minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Burundi namwe ntumwa za Congo, mudushikirize ubutumwa kwa perezida Felix Tshisekedi, buvuga ngo: ‘niba yarananiwe kurwanya M23 twebwe turahari tuzayirwanya kandi tuyimareho,’ aduhe intwaro n’inzira twambuke. Ibindi azabiturekere.”

Izi mpunzi zakomeje zigaragariza iriya delegation ko igihe cyose zo ziteguye kwambuka mu Burasizuba bwa Congo kurwana no gufasha igisirikare cya RDC.

Ubundi kandi zavuze ko perezida Felix Tshisekedi wa Congo yitwa “Beton,” bityo ngwagomba gukora uko izina rye risobanura.

Muri izi impunzi hari iyavuze ko yo ifite ubushobozi bwo kwica abarwanyi ba M23 10 mu minota mike, ndetse ko yanamaraho bose icyarimwe.

Izi mpunzi zisabye ubutegetsi bw’i Kinshasa kubaha kurwanya M23 mu gihe uyu mutwe umaze kwigarurira igice kinini cy’u Burasizuba bw’iki gihugu, kuko ufite intara ya Kivu y’Amajyaruguru hafi ya yose, n’igice kinini cy’intara ya kivu y’Amajyepfo. Ni mu gihe ugenzura umujyi wa Bukavu n’uwa Goma n’ibice byinshi bigize izo ntara.

Tags: GasogweImpunziM23
Share39Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ingabo za SADC zagize icyo zivuga kubyo AFC/M23 izishinje byo kugaba ibitero i Goma.

Rwanda Grants Passage for Stranded SADC Troops in Goma to Return Home Overland

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?