Impunzi z’Abanye-kongo zahungiye mu gihugu cy’abaturanyi, zagize ibyo zisaba ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
N’impunzi z’Abanye-kongo zahungiye mu gihugu cy’u Rwanda, n’izo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20/08/2024, zatakambiye Repubulika ya demokarasi ya Congo, gukora cyane kugira ngo bakemure ibibazo byatumye abaturage b’iki gihugu bahungira mu bihugu byo hanze ya RDC.
Muri izi mpunzi ziri gusaba RDC gukemura ibibazo iki gihugu kimaranye igihe, harimo izi maze imyaka 30 izindi nazo zimaze imyaka iri hagati ya 10 na 20.
Ahanini izi mpunzi zivuga ko zahunze intambara imaze igihe ibera mu Burasirazuba bwa RDC, ariko zikagaragaza ko zakiriwe neza muri iki gihugu cy’u Rwanda gisanzwe gipakanye na rdc.
Bamwe muri izi mpunzi baganiraga n’igitangaza makuru cya Igihe, ari nacyo dukesha iy’inkuru, bagize bati: “Nk’abavandimwe bacu bari mu nkambi babayeho nabi kubera ko no kubona umwenda wo kwambara biba ari imibare igoye kuko ibyo bagenerwa ntibibasha kubatunga mu buryo buhagije. N’abari ahandi hatandukanye ntiborohewe kuko iyo utari iwanyu, ntuba uri iwanyu nyine.”
Bakomeje bagira bati: “Iyo uri impunzi n’imitekerereze yawe iba isa naho bayifungiranye, ntiyaguka nk’uko ubishaka. Nk’ubu twari dufite amashyo menshi, ubu barayanyaze ariko kandi n’uwaragira ntiyabona aho aragira kuko ibikingi twari dufite byose nta bihari. Nta burenganzira dufite bwo kugura icyo dushatse ngo dukorere iwacu. Ubwo burenganzira utabufite se urumva uba ufite iki?”
Ndetse kandi izi mpunzi zakomeje zibwira iki gitangaza makuru ko nubwo hari bamwe mu mpunzi z’Abanye-kongo zihabwa ubuhungiro mu bihugu by’u Burayi n’Amerika, zibona ari ugutatanya amoko y’abenegihugu no kubambura uburenganzira ku gihugu cyabo.
Binagaragara ko igihe RDC yakwemera gufata ikibazo impunzi zifite ndetse n’ibindi bibazo biri mu gihugu imbere, ikabifata nk’icyayo muri icyo byahita bitanga umuti urambye w’amahoro.
Mu busanzwe mu Rwanda, impunzi zose hamwe zirenga 130.000 zirimo izirenga 82.000 z’Abanye-kongo barimo 13.000 bahungiye muri iki gihugu kuva mu mwaka w’ 2023.
MCN.