Impunzi z’Abanyekongo zicyumbikiwe mu ma kambi yo mu gihugu cy’u Rwanda, zirashinja ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo kwica Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi muri rusange.
Ni mu myigaragabyo iz’i mpunzi zakoze ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 04/03/2024. Yari myigaragabyo igamije kwamagana Genocide iri gukorerwa abavandimwe babo bo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo Abahema n’Abanyamulenge bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Zimwe muri iz’i mpunzi z’Abanyekongo harimo izi maze imyaka irenga ma kumyabiri zihungiye mu Rwanda, kubera intarambara zurudaca zikunze kwibasira abavuga ururimi rw’ikinyamulenge by’u mwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Imyigaragambyo yabereye neza mu nkambi zirenga imwe, inkambi ya Nkamira, iherereye mu karere ka Rubavu, mu Ntara y’iburengerazuba bw’u Rwanda, n’inkambi ya Kiziba mu karere ka Kalongi.
Ubwo ziriya mpunzi zari mu myigaragabyo zari zitwaje ibyapa biriho inyandiko zanditseho ubutumwa bashaka guha ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ubwo butumwa bugira buti: “Impunzi z’Abanyekongo twa maganye genocide iri gukorwa na Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, igakorerwa Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajy’epfo n’Abahema bo muri Ituri.”
Mu butumwa bwa majwi, iz’i mpunzi z’umvikanye zivuga ko iyi genocide iri gukorwa na Tshisekedi Tshilombo, iri gukorwa na FARDC, iri gukorwa na UDPS, iri gukorwa na SADC, iri gukorwa n’igisirikare cy’u Burundi na Wazalendo, ndetse na FDLR.”
Bamaganye by’umwihariko FDLR irimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, bayikoreye Abatutsi, barangije baja kuyigisha abanyekongo, bakoresheje kubaremamo ingenga bitekerezo.
Mu butumwa bwatanzwe hakoreshejwe amagambo, umwe muri iz’i mpunzi yagize ati: “Interahamwe zatwimuye iwacu zikaba zituye mu mirima yacu, turayikeneye.”
FDLR n’indi mitwe irimo mu cyiswe Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’igisirikare cya FARDC bagiye barangwa no guhohotera, kwica, kunyaga Abahema, Abanyamulenge n’Abatutsi. Ibyo byabaye mu Minembwe, Masisi, Goma na Bukavu n’ahandi.
Ibi biri mu byatumye M23 na Twirwaneho bafata imbunda mu rwego rwo kugira barwanirire ubwoko bwicwa buzira ubwoko bwabo Abatutsi.
MCN.