Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu gihugu cy’u Burundi, zikomeje ku burabuzwa na leta y’icyo gihugu.
Ni mpunzi ziba zishaka kwerekera i Bujumbura zivuye mu ma kambi ya Nyenkanda Bwagiriza n’ahandi, nk’uko bamwe muri izo mpunzi ba bwiye Minembwe Capital News.
Bavuga ko bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, ahanini mu kwi sanzura no kwerekeza iyo bashaka cyangwa nko kugira icyo bakora.
Umwe muri izo mpunzi ya tanze ubuhamya agaragaza ko ba babaye, yagize ati: “Nta kigenda! Twagize ikibazo cyo kwimwa uburenganzira bwo gusohoka mwi kambi. Kugira ngo ba guhe billet de sortie ubanza gutanga ruswa.”
Yakomeje agira ati: “Turi no ku nyagwa utwacu, mu Ruyigi bahashize Bariyeri. Abagize amahirwe bagahabwa billet de sortie nibo kandi bari ku nyagwa nayo ma bariyeri.”
Ubuhamya bukomeza buvuga ko ama bariyeri ari gukorwa gusa kubo mu bwoko bw’Abanyamulenge, mu gihe abandi Banyekongo batambuka nta kibazo.
Ubu buhamya bu soza buvuga ko bariyeri zi korwa n’inzego zishinzwe umutekano, abapolisi n’imbonerakure.
Ibyo bibaye mu gihe mu mpera z’u kwezi gushize, Impunzi n’abanyamahanga batuye mu gihugu cy’u Burundi ba korewe ibarura, mu rwego rwo kugira ngo leta y’icyo gihugu irusheho gukaza umutekano, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’u mutekano w’imbere mu gihugu, bwana Martin Niteretse.
MCN.