Impuruza ku cyorezo cy’amayobera cyadutse, kikaba kiri gufata abagabo n’abagore muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni cyorezo cy’amayobera cyadutse, kiri gufata abagabo basambanye badakoresheje agakingirizo.
Amakuru dukesha abaturage, avuga ko iki cyorezo ko cyagaragaye muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kandi kikaba kiri gufata gusa ku ibitsina gabo n’agore byababa bakoze imibonano mpuza bitsina idakingiye.
Abaturage bavuze ko iki cyorezo gihangayikishije abatuye muri ibi bice kuko ngo abacyanduye batabasha gukora imibonano mpuza bitsina nk’uko byari bisanzwe.
Imiterere y’iyi ndwara impamvu ibahangayikishije, ngo ni uko yatangiye ari imiburu mito ifata ku bitsina byaba ibyabagabo n’abagore ariko uko iminsi igenda ishira igenda ikura ikabyimba kugeza imenetse ku buryo bidashobora gutuma imibonano ikorwa.
Abakurikiranira hafi iby’iki cyorezo kimaze hafi ukwezi, bavuga ko kugeza ubu bataramenya igitera ubu burwayi kuko bagikomeje gushakisha nyirabayazana, gusa ngo bakeka ko cyaba gituruka ku nkende.
Mu gihe hagikorwa iperereza, abaturage batarashinga ingo zabo bakwiye kwirinda imibonano mpuza bitsina idakingiye kuko ubu burwayi ari hamwe mu ho bufatira cyane.
MCN.