Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Impuruza ku ngabo z’u Burundi ziri gupfira gushira, mu ntambara zagiye gufashamo Igisirikare cy’igihugu cya leta ya Kinshasa, kurwana na M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 21, 2024
in Regional Politics
5
Impuruza ku ngabo z’u Burundi ziri gupfira gushira, mu ntambara zagiye gufashamo Igisirikare cy’igihugu cya leta ya Kinshasa, kurwana na M23.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Impuruza ku ngabo z’u Burundi ziri gupfira gushira mu mirwano igisirikare cya leta ya Congo, gihanganyemo na M23, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Ni bikubiye mu butumwa bwanditse, aho bwashizwe hanze n’umurundi uhagarariye ishirahamwe rya FOCODE rishinzwe gutabariza abarundi bari mu kaga, Pacifique Nininahazwe.

Ibiri muri ubu butumwa, bigaragaza ko Pacifique Nininahazwe yabuhawe n’abasirikare b’u Burundi baherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahari imirwano ikaze, hagati y’ihuriro ry’Ingabo ririmo n’izi ngabo z’u Burundi zirwana ku ruhande rw’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi n’abarwanyi ba M23.

Umwe muri aba basirikare b’u Burundi bahanganye n’umutwe wa M23, aganira na Pacifique Nininahazwe yagize ati: “Turagusabye wongere ivolume, udutabarize; hano muri RDC turi mu ntambara iturenze. Ikindi nti tukibona amafranga yacu, duheruka guhembwa mu kwezi kwa Kabiri. Ubundi twahoraga tuyaronka ku kwezi ku kwezi. Ubuho ntituzi uwabyitambitse imbere. Gusa bivugwa ko leta ya Kinshasa yanze kuyatanga kubera ko M23 idukubita.”

Ubutumwa bw’uyu musirikare w’u Burundi bunavuga ko amagorwa barimo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ashobora kuzavamo ingorane zikomeye mu gihugu cy’u Burundi no mu karere.

Undi musirikare ugira Kabiri yakomerejeho agira ati: “Turagukurikirana cyane cyane, kandi burya n’abatagukunda bazi ko uvuga ibyukuri. Njyewe ndi umusirikare ndi muri RDC kandi sindi muto mu mpande zose, haba mu kazi nfite ibyo mpagarariye, kandi n’imyaka si mike. Rero ibibazo turimo muri iki gihugu cya RDC, twebwe twubaha indahiro twarahiye, tukubaha ijwi ry’abenegihugu ryo ryashizeho perezida. Nawe akadutuma . Mu byo mwagiye mutanga uburyo ibintu byifashe hano, harimo bike ababaha amakuru bahabwa ariko kandi harimo n’ukuri kwinshi. Turi gupfira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku buryo budasanzwe, abana bacu bakirukanwa ku mashuri, nk’aho turi gukorera Inyeshamba, kandi tuzi neza ko hariho indemnite de guerre yagombaga kugezwa mu miryango yacu. N’uwo dutelefonye ngo atugurize tuzamwishure nyuma, akadusubiza avuga ko no mu busanzwe tutazi ko tuzagaruka, akavuga muri ubwo buryo tuzayamuhera hehe?”

Sibi byonyine aba basirikare barigucamo, kuko bagaragaje ko bafite n’inzara iri ku rwego rwo hejuru, ndetse ko bagera aho bibaza niba koko perezida w’u Burundi n’umugaba mukuru w’Ingabo z’igihugu cyabo biyumvira ko aba basirikare bari mu mirwano badafungura, cyangwa byibuze ngo batekereze ku muryango yabo.

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko irindi kosa ubutegetsi bw’u Burundi bwakoze n’uko aba basirikare batagomborwa.

Ati: “Nta kindi gihugu cyohereza abasirikare babo muri ben’ubu butumwa, ngo kireke ku bagomboza, abandi mu gihe baba barengeje amezi atandatu baragomborwa”

Hagati aho aba basirikare b’u Burundi bavuze ko ababo baheruka kugwa ku rugamba batazwi neza umubare, kuko bapfuye ari benshi.

Bakavuga ko hari ama batayo atarashobora kumenya neza abasirikare bayo aho bari. Ndetse byibuze ngo babe bamenya n’abafatiwe ku rugamba, cyangwa ababuriwe irengero.

Nk’uko byasobanuwe muri ubu butumwa, byavuzwe ko abasirikare b’u Burundi baheruka gupfira ku rugamba ko bapfiriye gushira, ko kandi abapfuye cyane bari mu basirikare bashyasha, ahanini ngo abasirikare bavanwe mu mafunzo yo mu Cankuzo, bahita boherezwa ku rugamba bataramenyera ibyigisirikare n’urugamba.

Muri iyo mirwano iheruka guhuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta yabereye mu duce two muri teritware ya Masisi na Rutshuru.

Iyo mirwano ndetse ngo yakomerekeyemo n’aba basirikare bakuru b’u Burundi, bakaba bari basanzwe bayoboye za batayo. Abo ni Lt Col Bizimana uyoboye batayo ya Gatanu na Lt Col Mbwayiba wari usanzwe ayoboye batayo yicyenda. Bose ubu n’inkomeri zibabaye.

Muri ubwo butumwa kandi aba basirikare bavuze ko kugeza ubu batazi icyo barwanira muri RDC, ntibazi icyo bapfira. Kandi bagasaba ko bogenda bagomborwa kugira baje kureba imiryango yabo.

Tubibutsa ko abasirikare b’u Burundi bageze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahagana mu kwezi kwa Cyenda, umwaka ushize.

         MCN.
Tags: Impuruza ku ngabo z'u BurundiM23Mu Burasirazuba bwa RDCZiri gupfira gushira
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Uruzinduko rwa kazi Corneille Nangaa yagiriye mu bice byabohojwe na M23, rwagaragayemo ubwitange bukomeye

Uruzinduko rwa kazi Corneille Nangaa yagiriye mu bice byabohojwe na M23, rwagaragayemo ubwitange bukomeye

Comments 5

  1. fortnitehacks says:
    1 year ago

    Thanks for your post. I would like to opinion that the very first thing you will need to conduct is check if you really need credit repair. To do that you will have to get your hands on a copy of your credit rating. That should never be difficult, because government makes it necessary that you are allowed to acquire one free of charge copy of your credit report annually. You just have to consult the right people. You can either read the website for your Federal Trade Commission or maybe contact one of the leading credit agencies right away.

  2. elite van lines says:
    1 year ago

    Thanks for the something totally new you have revealed in your post. One thing I’d really like to discuss is that FSBO interactions are built eventually. By bringing out yourself to owners the first saturday their FSBO will be announced, prior to a masses start off calling on Mon, you develop a good network. By sending them methods, educational materials, free reports, and forms, you become the ally. By subtracting a personal curiosity about them and their problem, you produce a solid link that, most of the time, pays off as soon as the owners decide to go with a realtor they know and also trust – preferably you actually.

  3. planet fitness texas says:
    1 year ago

    I don?t even know how I ended up right here, however I thought this post used to be great. I don’t realize who you might be but definitely you are going to a famous blogger if you aren’t already 😉 Cheers!

  4. explore more says:
    1 year ago

    Hey there, I think your site might be having browser compatibility issues. When I look at your blog in Safari, it looks fine but when opening in Internet Explorer, it has some overlapping. I just wanted to give you a quick heads up! Other then that, terrific blog!

  5. where to buy the genius wave says:
    1 year ago

    Today, taking into consideration the fast life style that everyone leads, credit cards have a big demand throughout the economy. Persons out of every arena are using the credit card and people who are not using the card have arranged to apply for just one. Thanks for revealing your ideas in credit cards.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?