Imvugo y’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi Yateye Impungenge ku Batuye mu Minembwe
Amagambo yavuzwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yatumye abatuye mu Minembwe bongera kugaragaza impungenge ku mutekano wabo, nyuma yo kubazwa ku mpamvu zituma ingabo z’u Burundi zibabuza kugenda mutundi duce tw’imisozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Epfo.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 11/11/2025, Général Baratuza yagiranye ikiganiro na BBC mu Kinyarwanda n’Ikirundi, asobanura ko impamvu ingabo z’u Burundi zibangamira urujya n’uruza rw’abatuye mu Minembwe ari uko “bakorana n’abanzi b’igihugu.” Abo bita abanzi, nk’uko yabivuze, barimo Red Tabara, FNL Nzabampema, M23, n’indi mitwe, ngo ifatanya mu guhungabanya umutekano wa Uvira n’uwo ku mupaka wa Congo n’u Burundi.
Ariko iyi mvugo yakomerekeje benshi, cyane cyane mu banyamulenge batuye mu Minembwe, ndetse no mu bakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo. Benshi bibutse amagambo yavuzwe mu 2004 na Pasteur Habimana, wahoze ari umuvugizi wa FNL Palipehutu, wiyemerera ko uwo mutwe ari wo wishe impunzi z’Abanyamulenge barenga 165 mu nkambi ya Gatumba (i Burundi) — ibintu bamwe batinya ko bishobora kongera kuba mu isura nshya.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Général Baratuza ashobora gufatwa nk’ashingira ku nkomoko y’ivangura cyangwa guhonyora uburenganzira bw’abaturage. Yavuze ko “batabagose”, ariko na none yongeraho ko “bababuza kuva mu Minembwe kugira ngo batajya guhungabanya umutekano wa Uvira” ibintu byavuyemo kwivuguruza.
Bamwe mu baturage bibaza uko umwana, umugore, umusaza cyangwa umukecuru bashobora gushinjwa “gukorana n’abanzi b’igihugu” mu gihe igisirikare cy’u Burundi cyamaze imyaka irenga ibiri mu Minembwe kitigeze gifata n’umwe muri abo banzi bavugwa. Hari n’ababona ko kwitiranya M23 na MRDP-Twirwaneho n’abanzi b’u Burundi ari ukwibeshya, kuko ayo ari amashyaka ya politiki y’abakongomani barwanya Leta ya Kinshasa, bayishinja imiyoborere mibi no kwibasira abatutsi n’Abanyamulenge.
Kuva ingabo z’u Burundi zafatanya n’iza Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, abaturage bo mu Minembwe bavuga ko bagoswe. Ku buryo, n’abatuye mu bice byemewe n’ingabo zombi nka Murambya, Mugeti na Kajembwe, babuzwa kujyana ibicuruzwa nk’amasabune, umunyu, ibikoresho by’amashuri n’ibindi by’ibanze mu Minembwe. Ibi byemejwe n’abatuye muri ako gace, bavuga ko ubuzima bwabo bumeze nabi kubera kubura amasoko n’ibiribwa.
Mu kiganiro na BBC ku itariki ya 10 /11/ 2025, Mukiza Gad, Visi-Gouverneur ushinzwe ubukungu muri Kivu y’Amajyepfo, washyizweho n’ubuyobozi bwa AFC/M23 nyuma yo gufata Bukavu, yemeye ko koko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Congo zagose Minembwe.
Abatuye mu Minembwe bavuga ko ari inzirakarengane, kandi ko gufatwa nk’abanzi ari ukwica uburenganzira bwa muntu. Bavuga ko kuba batuye mu gace kari mu maboko y’abarwanya Leta ya Congo bitavuze ko baba barwana cyangwa bashyigikiye abo barwanya Leta.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko amagambo nk’aya ya Baratuza ashobora gukurura ubwicanyi n’ibikorwa byo kwihorera, cyane cyane niba byahabwa isura yo guhana abaturage bose batandukanye n’abafashwe nk’abanzi.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu basaba Leta zombi za Congo n’u Burundi guhagarika ibikorwa byo kugota abaturage b’inzirakarengane no kubaha uburenganzira bwo kubona ibiribwa, imiti n’ibindi by’ibanze nk’abandi bose batuye muri Congo. Banibutsa ko gufata abaturage nk’abanzi bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara n’ihonyorwa rikomeye ry’amategeko mpuzamahanga.
“Kuba mu gace gafashwe n’abarwanya Leta ntibivuze ko ugomba kwicwa cyangwa guhagarikwa nk’umwanzi,” nk’uko umwe mu baturage bo mu Minembwe yabibwiye Minembwe Capital News.






