Imvura yaguye mu misozi y’i Mulenge yishe abantu inangiriza n’ibintu.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18/10/2024, mu misozi miremire y’i Mulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, haguye imvura nyinshi yarimo umuyaga w’igihuhusi ikubitamo n’inkuba yica umudamu n’umwana yari afite, ndetse inangiriza n’inyubako, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Umudamu witwa Nyamvumera muka Kaboba niwe wakubiswe n’inkuba aho ndetse yanamukubitanye n’umwana yari ahetse bombi bahita bitaba Imana ako kanya.
Uyu mudamu yari atuye mu muhana w’i Gakenke haherereye muri komine Minembwe, ari naho inkuba ya mu kubitiye.
N’imvura yaguye igihe c’isaha ya saa munani za manywa zija gushyira muri saa kenda, usibye kuba iy’imvura yakubisemo n’inkuba ikica uwo mudamu n’umwana we, yanasenye kandi n’ikanisa rya 8ème CEPAC ryari ryubatse mu Mikenke ho muri secteur ya Itombwe.
Ikindi nuko iy’imvura yangirije ibindi birimo imirima y’abaturage bo muri aka gace ka Mikenke.
Gusa, nk’uko byavuzwe iy’imvura yaguye mu gihe yari kenewe ahanini ku borozi b’inka n’abahinzi, ariko ikibabaje nuko yaguyemo igihuhusi gikaze aho kuba ikiza irangiriza.
MCN.
Nibihangane