Imvura yatumye abatuye i Kinshasa bongera gutakamba, n’ubwo gufotora ubuyobozi bwa bibujije
Nubwo inzego z’ubuyobozi mu mujyi wa Kinshasa zabujije gufotora cyangwa gufata amashusho y’ingaruka z’imvura nyinshi yaguye muri uyu mujyi ku wa kabiri tariki ya 18/11/2025, amafoto yagumye gukwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko mu murwa mukuru wa RDC uhagaze nabi. Icyo ubuyobozi bushaka kwirinda nticyavuzwe mu magambo, ariko bikekwa ko ari ugukumira isura mbi y’umujyi mu gihe ukomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’imvura.
Amafoto yafashwe n’umunyamakuru Nathanaël Milambo agaragaza ishusho iteye ubwoba ikunze kugaruka buri gihe iyo imvura iguye nk’iyi muri Kinshasa: imihanda yuzuye amazi, imodoka ziparitse, n’ibikorwa remezo birushijeho kurengerwa n’amazi.
Iyi mvururu yongeye gutuma havugwa byinshi ku micungire y’umujyi no ku kibazo cy’ubuyobozi mu bihe by’ibiza, mu gihe abaturage bakomeza gusaba ibisubizo birambye kurusha amabwiriza abuza gutangaza uko ibintu byifashe. Ibi bikomeje gutanga isura mbi mu buyobozi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Uretse n’ibyo amazu yarasenyutse, ndetse n’abantu benshi baburirwa irengero nubwo umubare wabo utaratangazwa ku mugaragaro.
Hagataho Minembwe Capital News irakomeza gukurikirana iyi nkuru .






