Imyigaragambyo ya bereye i Goma kuri uyu wa Mbere tariki ya 19/02/2024, yanenzwe na bamwe mu banyekongo ba koresha imbuga nkoranya mbaga.
Ni myigaragabyo byavuzwe ko yitabiriwe n’Abantu amagana mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batwitse amabendera y’ibihugu bikomeye kw’Isi, nk’i bendera ya leta Zunze ubumwe z’Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, iya Uganda n’u Rwanda.
Bashinja ibi bihugu gutera inkunga u mutwe wa M23. Abigaragambya bari bagwiriyemo abagize amashirahamwe atobogamiye kuri Guverinoma ya Kinshasa, urubyiruko, ndetse na sosiyete sivile.
Mu ndirimbo zitandukanye, barimo kuririmba cyane bavuga ko barambiwe ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abasivile bo mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC, ubwicanyi buterwa n’intambara ahanini zibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho Ingabo za FARDC, FDLR, SADC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na bacancuro bahanganye n’u mutwe wa M23.
Abakoraga imyigaragambyo bya vuzwe ko urugendo barimo bakora rwa tangirira kuri rond poind ihuza imihanda itatu, umwe uva Goma ujya Nyiragongo na teritware ya Rutsuru, uva mu Mujyi rwagati ukomereza Sake muri teritware ya Masisi, n’undi werekeza ku biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abigaragambya kandi barashinja imiryango mpuzamahanga harimo n’iyo muri Afrika gufasha M23 mu ntambara ihanganyemo n’ingabo za RDC.
Meya w’u Mujyi wa Goma yari yabanjye gusaba ko iyo myigaragabyo itaba ko kandi itemewe, gusa inzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi y’igihugu na FARDC zagerageje kurindira umutekano abarimo bigarambya, nk’uko tubikesha bamwe mubaturiye u Mujyi wa Goma.
Bavuga ko urugendo rwa bigaragambya ga rwa komereje ku muhanda mugari uva Goma werekeza Sake muri teritware ya Masisi, ahagize iminsi habera imirwano, gusa nta bwo abigaragambya bigeze barenga Quartier ya Mugunga ku mpamvu z’u mutekano.
K’urundi ruhande abakoresha imbuga nkoranya mbaga banenze abaturage bisukiranya muri ibi byo kuja mu myigaragabyo n’aba bishigikira.
Uwitwa Jean Pierre Kagabo, yagize ati: “Bara bura kw’injira igisirikare ngo barwanirire igihugu cyabo bagahera mu nduru ngo bari mu myigaragabyo! Ubundi se, bagera kuki?”
Steven, we yagize ati: “Aho kuja mu myigaragabyo nibasabe leta kuganira na M23 bitaruko bazahashirira, naho ibyo byabo ngo bari garagambya nu kubura ibyo baha agaciro.”
Iyo myigaragabyo bayikoze mugihe mu kwezi kwa munani ku mwaka ushize, aha Goma habaye imyigaragambyo biza kurangira abayikoze bamishijweho urufaya rwa masasu, aba barirwa muri 150 barapfuye abandi benshi barakomereka harimo n’abatawe muri yombi.
MCN.