
Uvira imyigaragambyo.
Mumujyi wa Uvira ho muri Repiblika ya Democrasi ya Congo, habaye imyigaragambyo kuruyu wakane(4).
Yanditswe na Bruce Bahanda, tatiki 11.05.2023. Saa 5:35 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ntibyari bisanzwe muri Teritware ya Uvira, ho muri Kivu y’Epfo mugihugu cya Repiblika ya Democrasi ya Congo, nimugihe ibikorwa bisanzwe byaburimunsi byari byahagaritswe muruyu mujyi, kubera ko abigaragambyaga bari babisabishije mbere yigihe ikindi nuko muriyi myigaragambyo habaye kwangiriza twavuga nkibyo bangirije harimo nko gutwika amapine yimodoka nibindi bintu byinshi byakomeje gutwikigwa kumihanda.
Abigaragambyaga bakomeje kubwira leta ya Kinshasa, kureka kubuza Abarobyi kuroba mu kiyaga cya Tanganyika.
Leta ikaba iheruka gufata icemezo coguhagarika Abarobyi kuroba mu kiyaga cya Tanganika mugihe kingana namezi atatu(3).
Hakaba harabanjye guhagarika by’agateganyo igikorwa cyo kuroba, mukiyaga Tanganyika, icyemezo cyafashwe n’ibihugu bine(4), bihana imbibi, nka Zambiya, Tanzaniya, Repiblika ya Democrasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.
Intego nyamukuru yoguhagarika kuroba byari uguha umwanya amafi akororoka nkuko babivuze.
Icyakora, iki cyemezo cyabangamiye abenegihugu bo mu turere duturiye iki kiyaga cya Tanganika , benshi muri bo bakaba bashingiye ko abarobyi bakomeza kuroba kubera ko abenshi niho babonera amafaranga.
Abatguye iyi myigaragambyo yabaye uyumunsi bayiteguye kuva kumunsi w’ejo hashize, dore ko bari banasabye abenegihugu kutagira imirimo bakora uyumunsi kandi basaba nabatwara ibinyabiziga kutagira ikinya biziga kizagaragara mumihanda ya Uvira.
Batwitse bafunze imihanda bateye amabuye ibi byose babikora ga basaba leta ya Kinshasa kutabangamira Abarobyi.
N’imyigaragambyo yitabiriwe namagana yabantu gusa muriyi myigaragambyo hari hagwiriyemo insoresore sore zab’Apfulero.





