Imyitwarire y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Fizi irakemangwa.
Ni ubutumwa bwatanzwe na Sosiyete sivile yo muri Secteur ya Tanganyika muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Ivuga ko abasirikare ba leta ya Kinshasa bakomeje kugaragaza imyitwarire idahwitse muri Mboko no mu nkengero zayo.
Sosiyete sivile yasobanuye ko perezida wayo, bwana Amisi Mayuto ko aheruka gukubitwa n’ingabo za Fardc zifite icyicaro muri centre ya Mboko, kandi ko bamukubise cyane baramubabaza.
Nk’uko babivuga ibyo byabaye mu gihe Mayuto abasirikare bamusanze aho yariko akiriza inshoreke zibiri ku muhanda uva Mboko ukomeza mu Lusenda zarimo zirwana zipfa abagabo.
Ibyo biza kuviramo ko ingabo za RDC zifata Mayuto umuyobozi wa Sosiyete sivile yo muri Grupema ya Balala y’Amajyaruguru ziramufunga, kandi zimuhata n’inkoni ninshi.
Bavuga ko aba basirikare bamufunze umwanya utari munini ariko awugiriramo umubabaro mwinshi.
Bityo Sosiyete sivile ikaba isaba ubutegetsi bw’i Ntara n’ubwa teritwari ya Fizi gukurikirana icyo kibazo no gukora ibishoboka byose kugira ngo imibanire myiza igaruke hagati ya basirikare n’abaturage baturiye ibyo bice.
Ibyo bibaye kandi mu gihe n’umwami wa Grupema ya Babungwe ho muri teritwari ya Fizi muri aka gace ka Mboko nawe yaraye yishwe arashwe n’abasirikare bo muri ibyo bice.
Ay’amakuru anavuga ko uyu mwami Charles Simbi, abasirikare ba murashe bari bahaze inzoga, kandi ko byarangiye no muri abo basikare umwe muribo nawe arashwe n’abagenzi be birangira ahasize ubuzima.
MCN.