
M23, yatangaje ko ingabo z’u Burundi, zirengagije inshingano zabo mubutumwa bwamahoro Muburasirazuba bwa RDC batumwe .
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 14.05.2023, saa 1:45pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umutwe wa M23, urwanira ukubaho kwabo nababo, batangaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bwa EAC, muri RDC, birengagije inshingano bahawe zokugarura amahoro mubice bagenzura biherereye muri Teritware ya Masisi.
President wa M23, Bertrand Bisimwa, ibi yabivuze uyumunsi tariki 14.05.2023, aho yavuze ko ahitwa Mushaki, bari barahasigiye ingabo z’Abarundi ngo zihagenzure wari warasigiye ingabo z’u Burundi ngo zikagenzure atariko aka gace ka kugenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za RDC, Nyatura, FDLR na Mai Mai.
Yagize ati: “Kuva tariki 13.05.2023, ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa, arizo FARDC, Nyatura, Mai Mai na FDLR, aribo bari kugenzura aka gace ka Mushaki.Kandi ingabo zacu twari twahasigiye ingabo za EAC nka [zone tampon]. Ibi rero ni ugutandukira gukomeye kw’ubushake n’imyanzuro ya EAC.”
Bwana Bisimwa, umuyobozi wa M23, mu rwego rwa politiki yavuze kandi ko abaturage baturiye Mushaki, bamaze iminsi bahunga kubera ko bahohoterwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC, Wazalendo na FDLR), ntibahabwe uburinzi cyangwa ubundi bufasha.
Itangazo rya Bisimwa riremeza amakuru amaze iminsi aturuka muri Teritware ya Masisi, avuga ko ingabo z’u Burundi zemerera FARDC, Mai Mai, FDLR na Nyatura, kwinjira mu bice basigiwe na M23. Harandi makuru amaze iminsi avugwa ko hari imikoranire yabugufi hagati y’impande zombi(FARDC na FDNB), hashingiwe ku bwumvikane bw’ubutegetsi bw’ibihugu byombi.
Aya makuru kandi akagereranywa no kuba President wa Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ubwo yari mu nama ya SADC, yeruye akavuga ko ingabo z’ibihugu byo muri EAC (Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) nta musaruro zatanze, maze Tshisekedi ashimira iz’u Burundi gusa.
Ingabo z’u Burundi zigenzura Mushaki n’ibindi bice byari byarafashwe na M23 muri Masisi kuva mukwezi kwa 2, uyumwaka wa 2023.
Mumasezerano yarihagati yimpande zihanganye muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, nuko Ingabo za M23 zagombaga kuva mubice zari zari garuriye ibi bice bikaza gufatwa ningabo za EAC, bitaba ibyo M23 ikongera kubura Intwaro nkuko byavugwaga.





