Imyuzure yahitanye abantu benshi mu gihugu cya Tanzania ndetse no muri Kenya.
Ni byatangajwe na minisitiri w’intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa ubwo yari afite ikiganiro n’abagize inteko ishinga mategeko bo mu gihugu cye, yababwiye ko ibi biza byagize ingaruka zikomeye zirimo guhitana ubuzima bw’abantu, ndetse bikaba byarangirije ibikorwa remezo nk’i mihanda, ibiraro ndetse n’inzira za Gali ya moshi.
Hagaragajwe n’amashusho agaragaza imihanda yuzuye amazi yatumye bimwe mu binyabiziga bitabasha gutambuka ahandi yakwiye mu ngo z’abaturage cyane ku murwa mukuru i Dar es Salaam.
Hari amashuri yafunzwe kubera kugirwaho ingaruka ziy’i myuzure, ibyumba bimwe by’amashuri ndetse bimwe bikaba byaruzuriwe n’imyuzure.
Iy’i myuzure imaze guhitana abantu bagera kuri 155, nk’uko byemejwe muri icyo kiganiro minisitiri w’intebe wa Tanzania yagiranye n’abagize inteko ishinga mategeko y’iki gihugu.
Iki kibazo cy’imyuzure cyagize ingaruka kandi no mu gihugu cy’i gituranyi na Tanzania cya Repubulika ya Kenya, aho byamaze kwemezwa n’inzego z’u butegetsi bw’icyo gihugu ko hamaze gupfa abantu 35 bahitanwe n’imyuzure.
MCN.