I Nama idasanzwe y’Abapisikopi, y’i dini Keleziya Gatolika, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yamaganye y’ivuye inyuma, icyemezo giheruka gufatwa n’umushumba mukuru w’idini Katolika kw’Isi, Papa Francis, cyemerera abahuje ibitsina ba bisangiye (LGBT), gushingiranwa.
K’uruyu wa Gatandatu, tariki 23/12/2023, n’ibwo iriya Nama izwi kw’izina rya “Cenco,” yateranye ikaba yarahuriyemo Abepeskopi, bo muri RDC, aho bahise bamagana, ibiheruka gutangazwa na Papa Francis.
Umushumba mukuru w’idini Eklezia Katolika, aheruka gutangaza ati: “Ku mugaragaroro duhaye uburenganzira abahuje ibitsina ba bisangiye gushingiranwa. Abapadili bajye babaha umugisha.”
Kiliziya Katolika, muri RDC, ishingiye kur’iki cyemezo cya Papa Francis, bahise ba vuguruza umushumba mukuru wa Katolika, aho bahise bavuga bati: “Turabyanze, uburyo bwose bwo guha umugisha abasangiye ibitsina ba bisangiye nta bugumba gushigikirwa natwe nka bakozi bagabura ibyera by’Imana.”
Bakomeje bavuga bati: “Ishingiranwa riza komeza kuba ubumwe bw’ihariye, kandi butajegajega hagati y’u Mugabo n’umugore. Aba nibo bifungura bakazabyara abazagira ibisekuruza n’abana.”
Bije bikurikira ibiheruka gutangazwa n’Abepisikopi mu Rwanda, muntangiriro z’iki Cyumweru turi busoze uyu munsi, nabo baheruka kwamagana kiriya cyemezo cya Papa Francis cyo kwemerera abahuje ibitsina ba bisangiye guhabwa umugisha na bapadili.
Tubi butse ko no mu gihugu c’u Burundi, baheruka kwamagana iriya ngingo ya Papa Francis.
Bruce Bahanda.