
Inama yiga kuri Etat de Siège, yaberaga Kinshasa yararagiye kuruyu wa Gatanu.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 19/08/2023, saa 8:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu Nama nyungurana bitekerezo yaberaga mu murwa Mukuru wa Republika ya Democrasi ya Congo, Kinshasa yarangiye ejo hashize basoje bemeza ko iyi Etat de Siège izakomeza nkuko byavuzwe. Iyi Nama y’igaga ku kuvaho kwa Etat de Siège, mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, mu gusoza ibyo b’iganiro bwana Gouverineri w’umusirikara w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yashimiye abitabiriye iyo Nama nyungurana bitekerezo.
Mugushimira aba bashe kwitabira, ya boneyeho nu mwanya wokwamagana ibikorwa by’iterabwoba! Aha yanavuze ko hari udutsiko twihuza murwego rwo guhungabanya umutekano wa karere biciye mwitumanaho n’izindi nzira zibi .
Bwana Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yongeyeho ko abatunva gutsimburwa kubutegetsi bwa gisirikare kuriwe ngo ni “uguhonyanga agateka ka Democrasi.”
Uyu mugabo yanahamije ko Abahungabanya umutekano waka karere kuriwe abafata nkabantu b’imbura mu maro ku Mana no ku gihgugu!
Yagize ati: “Nicaha kibi imbere y’Imana guhungabanya umutekano mukarere, abikora nabantu b’imbura mu maro.”
Yarangije asaba abaturage na bashinzwe umutekano gukorera hamwe maze bakarushaho kugarura amahoro Muburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.