
Inama yaberaga Mukagogo, ihuza abaturage nabasirikare ba FDNB, irangiye bunvikanye gukorana neza.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 13.04.2023, saa 5:40 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko kuruyu wakane tariki 13.04/ Mukagogo habereye Inama yahuje ingabo za Barundi (FDNB), nabaturage bayobowe na ba Chefs buturere tugize indondo ya Bijombo ho muri Teritware ya Uvira muntara ya Kivu yamajyepho mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo (RDC).
Iy’inama yigaga kubintu bigera kuri bitatu:
- Umutekano .
- Ubwibyi bw’Inka, bukomeje kuba Muraka gace Kindondo.
- Umubano wabasirikare(FDNB) nabaturage.
Bakaba bemezanije ibi bikurikira, icambere bemejeko Muruhande rwabaturage Ntawuzongera Kwiba Inka, uziba agafatwa azishura Kandi ahanwe. Tubibutsa ko iy’inama yarimo amoko yose aturiye akarere Kindondo ya Bijombo.
Icakabiri bavuze ko Abasirikare Buburundi bazakorana nabaturage neza igihe habaye ikibazo hagomba gutangwa rapport kubabishinzwe.
Muriyi nama havutse ikibazo kivuga ko Abapfurero bakunze kwemera ibyo badakora. Kurizompamvu munama basezeranye ko bazongera guhura Kuruyu wa Kabiri wicumweru kiza, bakanonosora ibi biganiro bigamije kuzana amahoro numutekano mwiza, basezeranye ko bazahurira Mugatanga mumuhana wa Mbundamo.
Ibi biganiro byari byateguwe na Moko yose aturiye Indondo ya Bijombo (Abanyamulenge Abapfurero ndetse na Banyindu), kubufasha bwa Commandant De brigade wa b’Arundi.




