Inama y’ibihugu bihuriye muri G7, yafatiwemo imyanzuro ikakaye kuri m23.
Ibyemezo byafatiwe mu nama yahuje ibihugu bikize ku isi bihuriye mu muryango wa G7, birakaze kuko bisaba umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa kuva mu bice byose ugenzura.
Ni nama yateraniye muri Canada, tariki ya 15/03/2025, ikaba yarahuriyemo abaminisitiri b’ubanyi n’amahanga b’ibihugu birindwi bikize ku isi byo muri G7.
Muri iyi nama bageze ku ngingo ireba umutekano muke w’u Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bahita banzura ko umutwe wa m23 ugomba kurekura ibice byose wafashe harimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.
Ndetse kandi aba baminisitiri bashinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wa m23.
Ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana, hubwo rukavuga ko amahanga yirengangiza impungenge rugira ku mutekano warwo.
Ubundi kandi u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ibihugu byo mu Burengerazuba byirengangza ubufasha Leta ya Congo iha umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
U Rwanda kandi rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasizuba bwa Congo, ndetse ko ntabufasha ubwo ari bwo bwose ruha m23.
Ibyo n’uyu mutwe ubwawo wakunze guhakana, aho uvuga ko ntabufasha ubwo ari bwo bwose uhabwa n’u Rwanda.
Iyi myanziro ifashwe mu gihe uyu mutwe ukomeje kwagura ibirindiro byawo, ndetse kandi uheruka no gutangaza ko imyanzuro yose iwusaba gusubira inyuma itazawuha amatwi, ngo kuko aho bari ni iwabo, bityo ko badafite ahandi ho kuba.