
Repubulika ya Democrasi ya Congo (RDC), na Republika y’u Rwanda, bahuriye mu nama yo gucyura impunzi ku bushake, iz’impunzi niza b’Anyecongo nab’Anyarwanda, ziri mubihugu byombi.
Yanditswe na Bruce Bahanda,tariki 15.05.2023, saa 11:25 pm, kumasaha ya Bukavu na Kigali.
Umuvugizi wungirije wa leta ya Kigali, Alain Mukuralinda, yatangaje ko iyi nama iri kubera i Geneva mu Busuwisi.
Ahari i cyicaro gikuru cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi kw’isi (UNHCR), irishamyi akabariryo ryateguye iki cyicyaro.
Mukuralinda yagize ati: “Inama y’inyabutatu yo gucyura ku bushake impunzi za Kinshasa ziba mu Rwanda n’iz’u Rwanda ziba muri Congo Kinshasa, yateranye uyumunsi tariki 15.05.2023 .”
Gucyura iz’impunzi ku bushake ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afrika y’iburasirazuba (EAC) hamwe n’intumwa y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe, President João Lourenço wa Angola, yateraniye muri Ethiopia mukwezi kwa kabiri uyumwaka wa 2023.
Aba bakuru b’ibihugu bemezanije ko izi mpunzi zibaye zitashe, byatanga igisubizo kirambye ku mutekano wabuze mu burasirazuba bwa Repubulika ya Democrasi ya Congo no mu karere muri rusange.
Impunzi ahanini zahunze intambara zo Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, usanga arizo ninshi aho zibarigwa mumagana ibihumbi.
Gusa ibi byogucyura izi mpunzi bifatwa nkinkingi yazana igisubizo kimaze igihe carabaye inshobera mahanga mukarere kibiyaga bigari.
Ibi bibaye mugihe bivugwa ko intambara iri gututumba Muburasirazuba bwa RDC, ho mubice bya Masisi, na Rutshuru, muntara ya Kivu yamajyaruguru, nimugihe umuvugizi wa M23, mubyagisirikare bwana Major Willy Ngoma, aheruka gutangaza ko ingabo za Fardc zikomeje kwisuka kubwinshi mubice bya Masisi.
Iz’ingabo za Fardc ngozikomeje no kurunda ibibunda byibifaru muribyo bice nkuko amakuru yatanzwe ejo hashize.




