Indege Eshatu za Gisirikare Zituye Kwa Mboko, Amakuru mashya ku Bikorwa bya Gisirikare muri Teritwari ya Fizi
Amakuru aturuka muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko mu gace ko Kwa Mboko hamanutse indege eshatu za gisirikare zo mu bwoko bwa hélicoptère, mu gihe aka karere gakomeje kugaragaramo umutekano muke.
Ayo makuru yemeza ko izi hélicoptère zageze muri ako gace ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23/12/2025. Muri zo, ebyiri ngo zari zitwaye abasirikare 12 b’Ababiligi, ndetse n’amasasu n’intwaro ziremereye. Hélicoptère ya gatatu yo yakomeje kuzenguruka mu kirere, ikora ibikorwa byo kugenzura umutekano, by’umwihariko ku bice bivugwa ko bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Umutangabuhamya wari hafi y’aho izi ndege zituye yagize ati:
“Kwa Mboko hamanutse hélicoptère ebyiri zari zitwaye abasirikare 12 b’Ababiligi, amasasu n’intwaro ziremereye. Indi hélicoptère yakomeje kuguruka hejuru, bigaragara ko yari mu butumwa bwo gucunga umutekano, igenzura ibice bivugwa ko birimo abarwanyi ba AFC/M23.”
Ku rundi ruhande, amakuru yizewe avuga ko ingabo z’u Burundi zavuye mu mujyi wa Baraka, zerekeza mu misozi ya Bibogobogo, aho zashimangiye ibirindiro byazo ahitwa ku Mugorore, Kabembwe ndetse no kuri Mugono. Ibi bivugwa ko byakozwe mu rwego rwo gukaza umutekano no gukumira ingamba zose zashoboraga gushyira mu kaga ubugenzuzi bw’ako gace, by’umwihariko zivuye ku ihuriro AFC/M23.
Ibi bikorwa bya gisirikare bigaragaza ko akarere ka Fizi n’inkengero zako kagiye kwinjira mu cyiciro gikomeye cy’umutekano, mu gihe impande zitandukanye zikomeje gushimangira imyanya yazo. Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko iri terambere rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere, ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’uko hakomeje kugaragara uruhare rw’ingabo z’amahanga mu bikorwa biri kubera muri Kivu y’Amajyepfo.






