Indege y’intambara ya Fardc yateye ibisasu mu mihana y’Abanyamulenge.
Idege y’intambara yo mu bwoko bwa sukhoi-25 y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc), yateye ibisasu mu muhana w’i Lundu n’uwo muri Nyarujoka mu Minembwe ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Epfo aho byangije ibirimo amazu n’imyaka y’abaturage.
Ni mu kanya gashize, kuri uyu wa kabiri, ni bwo Fardc igabye igitero cy’indege mu duce dutuwe n’Abanyamulenge.
Aho yabiteye i Lundu kwa Buhimba ahatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge no muri Nyarujoka ahasanzwe naho hatuye abandi Banyamulenge batari bake.
Umwe mu baturage batuye muri utwo duce yatubwiye ko iriya ndege yagabye igitero yakigabye iturutse i Kisangani ahari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za Fardc iyobowe na Lieutenant General Pacifique Masunzu.
Mu cyumweru gishize nabwo kandi, i Kisangani haturutse drone igaba igitero ahitwa i Gakangala. Ni igitero cyasize gihitanye Gen. Rukunda Michel Intwari y’Abanyamulenge uwahoga abarwanirira, ndetse kandi cyangiza byinshi harimo ko n’abaturage bahise bahungira mu mashyamba abandi ku misozi n’abana.
Ifoto yashyizwe hanze igaragaza akarango ko kwa Buhimba i Lundu hejuru yako hari icyotsi cyinshi cy’umukara, ikaba yafashwe ubwo iriya ndege yarimo itera ibisasu mu baturage.
Kuri ubu abenshi mu bagabweho icyo gitero baracyihishe, bikaba biri mu mpamvu ibyangiritse bitaramenyekana.
Kimwecyo hari inzu z’ibyatsi n’iza mabati zahise zangirika, ndetse zihita zinagwa hasi.