Indege y’intambara ya Ukraine iri mu zikomeye yashwanyagurijwe mu gitero cy’u Burusiya.
Byatangajwe n’abayobozi bo mu gihugu cya Ukraine, aho bavuze ko imwe mu ndege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16, Ukraine yakoreshaga yashwagujwe.
Iy’i ndege byavuzwe ko igihugu cya Ukraine cya yihawe n’inshuti zayo zo mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare wa OTAN, uyu muryango ukaba ugizwe n’ibihugu by’u Burayi n’Amerika.
Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko iyo ndege yahanutse ku wa Mbere mu rukurikirane rw’ibisasu bya misile by’u Burusiya, yicirwamo umupilote wayo Oleksiy Mes. Ni bwo bwa mbere indege nk’iyi ihanuwe kuva Ukraine yahabwa izi ndege mu ntangiriro y’uku kwezi.
Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko isandara ry’iyo ndege ritatewe mu buryo butaziguye n’igitero cya misile cy’umwanzi.
Cyavuze ko umupilote yashwanyaguje misile zigera muri zitatu zigendera ku muvuduko wo hagati na hagati no ku butumburuke bwo hasi zo mu bwoko bwa “cruise’ ndetse ashwanyaguza n’indege nto y’intambara itajyamo umupilote izwi nka drone, mu gitero kinini cy’u Burusiya cyo mu kirere kibayeho kugeza ubu.
Itangazo ry’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyashize hanze, cyagize kiti: “Oleksiy yarokoye Abanya-Ukraine za misile zica z’u Burusiya.”
Iryo tangazo ntiryasobanuye ubwoko bw’indege yari arimo, ariko umusirikare wa Ukraine yabwiye itangaza makuru ko uwo mupilote yari atwaye indege y’intambara ya F-16.
Ku wa Kabiri, w’iki Cyumweru turimo nibwo perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeje ku mugaragaro ko izo ndege zikorwa n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zo mu bwoko bwa F-16 zirimo gukoreshwa mu guhanura drone na misile z’u Burusiya.
Muri iki Cyumweru, yasabye ibihugu byo mu muryango wa NATO kwemerera ingabo ze zigakoresha misile zirasa mu ntera ndende, mu kurasa cyane mu Burusiya.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Buholandi, Gen Onno Eichelsheim yemeje ko buzaha Ukraine indege 24 z’ubwo bwoko, ziyongera ku zindi ntwaro.
Ku wa Gatatu, yavugiye mu nama mu murwa mukuru Washington DC muri Amerika ko nta cyo Ukraine izaba ibujijwe kuzikoresha, uretse kubahiriza amategeko agenga intambara, bivuze ko bigera kure cyane ku butaka bw’u Burusiya.
Indege z’intambara za F-16 zigera kuri 65 zasezeranyijwe na OTAN kuva perezida w’Amerika Joe Biden yatanga uruhushya bwa mbere ku nshuti z’i Burayi zibishaka kuzohereza Ukraine, hari mu mwaka w’ 2023.
Indege za F-16 za Ukraine zifatanya n’umubare muto wa misile zatanzwe n’uburenganzira zirasirwa ku butaka zoherezwa mu kirere, zirimo nka Patriot na Nassams zosanzwe ziri muri icyo gihugu.
Ishwanyaguzwa ry’iyo ndege rikomye mu nkokora Zelensky, wavuze ko azageza gahunda y’intsinzi kuri perezida Biden mu kwezi gutaha.
Yahishyuye ko Ukraine iherutse gukora igerageza rya mbere ryagenze neza rya misile yo mu bwoko bwa ‘ballestic’ yakorewe muri icyo gihugu, ariko yanze kugira andi makuru arambuye atanga.
MCN.