Indege za Gisirikare Zihurije RDC n’u Bubiligi Zituye i Bujumbura, Amagambo Akomeza Kwiyongera ku Ruhare rw’u Burundi mu Ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26/12/2025, hageze indege nyinshi za gisirikare zitwaye ibikoresho by’intambara, mu gikorwa cyateje impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga ku bijyanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru yizewe aturuka i Bujumbura yemeza ko indege zigera kuri zirindwi za gisirikare za FARDC zituye kuri icyo kibuga mu masaha ya nyuma ya saa sita, zitwaye ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu. Izi ndege zageze mu Burundi mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iya Ruguru.
Abatangabuhamya banemeza ko kuri uyu munsi hageze n’indege za gisirikare z’u Bubiligi, zirimo abasirikare b’Ababiligi bafatanyije n’abo muri RDC. Ibi byongeye gushimangira amakuru amaze igihe avugwa ku ruhare rukomeje kwiyongera rw’u Bubiligi mu bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwa Congo.
U Bubiligi bumaze iminsi buvugwa cyane mu rwego rwo gufatanya n’u Burundi mu gushyigikira Leta ya Kinshasa mu rugamba irimo rwo guhangana n’umutwe wa AFC/M23, ugenzura ibice bimwe na bimwe bya Kivu y’Amajyepfo n’iya Ruguru. Aya makuru akomeje gutera impungenge n’ibibazo ku ruhare rw’ibihugu by’amahanga mu ntambara imaze igihe ihitana ubuzima bw’abasivili benshi.
Hari n’andi makuru avuga ko u Burundi bwaba bwaragizwe icyicaro gikuru cy’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bigamije kurwanya AFC/M23, ibintu byatuma Bujumbura irushaho kuba igicumbi cy’ingamba za gisirikare zifatwa mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe izi ndege za FARDC n’iz’u Bubiligi zageraga ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, imirwano ikomeye yari irimo kubera mu gace ka Uvira, cyane cyane mu misozi ihanamye iri hejuru ya Kalundu. Amakuru aturuka aho yabereye yemeza ko iyo mirwano yaje kurangira uruhande rwa Leta ya RDC ruyabangiye ingata, nyuma yo guhura n’igitutu gikomeye cy’umutwe wa AFC/M23.
Ibi byose bikomeje kugaragaza uko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kirushaho gufata isura mpuzamahanga, mu gihe abaturage bo muri ibyo bice bakomeje kuba mu kaga, bategereje igisubizo kirambye cyahagarika intambara n’ubwicanyi bimaze imyaka myinshi.





