Mu giterane cy’urubyiruko cyari kimaze iminsi itatu, kibera mu itorero rya Elohim, ri herereye i Nakivale, ho muri Isingiro district, mu m’Ajyepfo y’i Gihugu ca Uganda, Impunzi z’Abanyamulenge, zi ha cyumbikiwe zaraye zikozweho n’indirimbo yabyukije ibyishimo bikomeye aho habaye kwandika amandiko no kuvuga ku ndimi z’Amwuka wera.
Indirimbo yabiciye biracika isanzwe ar’iyo guhimbaza Imana ivuga iti: “Twanyuze mu mashyamba y’inzitane tunyura mu misozi ii.”
Mur’iki giterane urubyiruko rwo mu iterero rya Elohim, bari batumiyemo umuvuga butumwa waje ava i Kasalani, mu Gihugu ca Repubulika ya Kenya, ndetse batumiramo n’abandi bashitsi batandukanye barimo na ‘Hermon Choir,’ yaje iva mu itorero ya Redeemed Church Nakivale, ari nabo baje kuririmba indirimbo yabyukije ibyishimo by’Abakrisitu b’Impuzi ziherereye i Nakivale.
Iy’indirimbi wa bonaga yabyukije amaranga mutima yejejwe y’Abakrisitu, ikaba yararimbwe isaha z’umugoroba zo ku Cyumweru, tariki ya 21/01/2024, aho ndetse abari bitabiriye icyo giterane baje kongera gusabisha ko isubirwamo.
N’indirimbo bya vuzwe ko yahimbwe na Chorali yo mu Rwanda, ikaba ikunzwe muriki gihe n’Amatorero y’Abanyamulenge, muri Kenya, Uganda n’ahandi.
Igitero cyakomeje gusubirwamo kenshi kigira kiti: “Imirimo y’amaboko yawe Mana twa rayibonye turayihamya. Twanyuze mu mashyamba y’inzitane tunyura mu misozii ariko ntiwadutaye nti wadusize twenyine, ariko nti wadutaye nti wadusize twenyine, twa bonyu kuboko kwa we tubon’imbabazi zawe zidashira, twa bonyu kuboko kwawe tubonimbabazi zawe zidashira.”
Ubwo barimo basozera mu kuririmba bakoze ahanini ku buzima bwo guhunga igihugu, maze ‘akaruru’ kavuga mu iteraniro hagati, ‘amandiko arandukwa abandi bavuga indimi z’amwuka wera.
Bagize bati:”Twa bonye ibi bazo bije tugira ngo ubuzima burarangiye! Twa hunze iwacu tugira ubuzima burarangiye, tubona ubukene buje tugira ngo ubuzima burarangiye, ariko nti wadutaye nti wadusize twenyine twa bonyu kuboko kwa we tubona imbabazi zawe zidashira.”
Tu bibutse ko itorero rya Elohim ry’ibumbiye muri Fellowship ya ‘Yesu ni Urutare,’ igizwe n’Amatorero u munani, ar’iyo Philadelphia, The United Methodist Church, Inzira y’ukuri, Carvaly, Healing, Grace Of God, Tabernacle, Siloam, n’itorero riyobowe na Reverend Munyamahoro.
Bruce Bahanda.