Indorerezi zagize icyo zivuga ku matora yabaye mu Rwanda kandi zishimira n’inzego z’u mutekano.
Ni indorerezi zaturutse mu bihugu bigize AU, EAC, COMESA na OIF, zivuga ko amatora yabaye mu Rwanda yabaye mu mutekano mwiza kandi akorwa mu buryo bunoze.
Iz’i ndorerezi zashimye uko umutekano wagenze muri iki gihugu mu gihe cy’amatora zishimira n’inzego z’u mutekano, zivuga ko byagenze neza uhereye mu gihe cyo kwiyamamaza.
Zivuga kandi ko inzira byakozwemo yarimo amahoro, bongeraho ko mu Rwanda ariho hambere amatora aba ateguye neza ku buryo ngo baza no kubigaragaza muri raporo yazo.
Zinavuga ko ahandi haba urusasu urugomo n’ibindi bigayitse ndetse no ku munsi nyirizina w’amatora ariko ko mu Rwanda ho nta bisa bityo wahabona.
Muri izi ndorerezi harimo izageze mu Rwanda mbere y’amatora mu bihe byo kwiyamamaza. Abo barimo abagize Afrika yunze Ubumwe na COMESA, bari bayobowe na bwana Jorge Carlos Fronseca wahoze ayoboye Cabo Verde ndetse na Honorable Ruhakana Rugunda wahoze ari minisitiri w’intebe wa Uganda.
Biteganijwe ko iz’indorerezi zose zavuye mu mahanga zizatanga raporo yazo. Zikanahita zisubira mu bihugu byabo.
MCN.