Indwara ya Cholera iravuza ubuhuha muri gereza iherereye i Goma.
Icyorezo cya Cholera cyateye muri gereza ya Munzenze iherereye mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo gereza.
Ni ibyo bwatangaje ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, bikaba byaratangajwe n’umuyobozi mukuru wa gereza ya Munzenze.
Uyu muyobozi vuze ko “gereza ya Munzenze yugarijwe n’icyorezo cya Cholera.”
Aya makuru akaba yarabanje kuvugwa n’abaturage nyuma yemezwa n’umuyobozi wa gereza aho yahise anashimangira ko iy’indwara iriguterwa n’umwanda.
Avuga ko abarwayi babiri kwaribo bimaze kwemezwa bidasubirwaho ko ari yo barwaye, mu gihe abandi batatu bigishidikanywaho.
Yashimangiye ibi avuga ko abarwayi barimo kwitabwaho ku bitaro bikuru bya gereza, kandi ko ubuyobozi buri guhangana n’icyorezo ndetse bufite uburyo buhagije bwo guhangana na cyo.
Ubuyobozi bwa gereza ya Munzenze kandi bwemeje ko hafashwe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo harimo gutera imiti muri gereza babifashijwemo n’urwego rw’ubuzima muri Komine ya karisimbi.
Gusa atangaza ko bikibagoye kugira ngo bamare imyanda iri muri gereza. Kandi ko ahantu hose hagiye hajugunywa imyanda, ndetse kandi n’ubwiherero bukaba bwaruzuye.
Mu busanzwe iyi gereza ya Munzenze igenewe kwakira imfungwa 350, ariko irimo 4,600.
Hari abavuga ko iki cyorezo gishobora gukwirakwizwa mu bantu bivuye kubaja gusura imfungwa.
Indwara ya Cholera iri muziterwa n’umwanda, uyirwaye akunda kugira impiswi.
Ibyo bibaye mu gihe no mu Ntara ya Kwango, mu gace kayo ko muri teritware ya Kasongo-Lunda hari hagize igihe hari indwara ikomeje guhitana abantu, aho abagera ku 130 bamaze gupfa. Ariko abashinzwe ubuzima batangaje ko kugeza ubu iyo ndwara ikiri amayobera kuko ntiramenyekana iyariyo.