Ingabo z’u mutwe wa M23, zatangaje ibishya zigiye kuzajya zikora by’ubutabazi ahariho hose muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
N’ibyatangajwe n’umuvugizi wa M23, mu bya gisirikare, major Willy Ngoma, aho yakoze ikiganiro, k’u wa Kane, tariki ya 28/12/2023, agikoranye n’ikinyamakuru cya Voice of kivu
Major Willy Ngoma, yagize ati: “Ibikorwa ingabo za RDC na FDLR, bakorera abaturage sibyo kwi hanganirwa. Tuzatabara ahari ho hose tuzumva bahonyoye uburenganzira bwa muntu.”
“Nk’uko mu bizi, i Cyumweru kirashize ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, zirenze ku masezerano yo guhagarika intambara. Bagabye ibitero, ahari abaturage no mu birindiro by’ingabo za M23, muri Masisi, Rutsuru na Nyiragongo arinabyo bakoze muri Kibumba.”
Uy’u muvugizi w’u mutwe wa M23, avugako ibitero ingabo za RDC zikora zibikora zifatanije n’imitwe y’inyeshamba irimo FDLR, Wazalendo na CODECO, ndetse n’abacancuro.
Yanakomeje avuga ko leta ya Kinshasa, ikora ibitero bigaragaza ko atari ingabo z’igihugu n’imugihe bakora ibitero bikica abaturage kandi aribo bakarengeye.
Ati: “Aho umutwe wa M23, ubu uri harangwa ituze n’abaturage bakahishimira. Nta gusambanya abagore kuharangwa ariko aho FARDC, FDLR na Wazalendo, baba, haba hari induru n’ikiborogo, ubujura no kwica inzira karengane, n’ibindi.”
Yasoje avuga ko nk’umutwe wa M23, uzi agaciro k’i gihugu n’agaciro ki kiremwa muntu batazigera bihanganira ibibi bikorerwa abanyekongo.
Ati: “Tugomba ku rwana k’u baturage, kandi tuzabikora mu buryo bwa kinyamwuga.”
“Ahantu hose mu gihugu tuzumva abaturage bakandamijwe n’igisirikare ca RDC, n’abafatanya bikorwa babo, tuzahita twiruka tujyeyo dutabare inzira karengane.”
Ibi abivuze mugihe n’abaturage bakomeje kuvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa ba burambiwe aho abaturage bahunga ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, nko mu bice byo k’u Bwegera, muri Grupema ya ka Kamba, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, abaturage baheruka guhunga ingabo za FARDC na Wazalendo, bahungira i Bukava na Kamanyola.
Bruce Bahanda.