
Abasirikare bab’Arundi, bari mubice by’Indondo ya Bijombo baraye bageze Mururambo.
Mugitondo canone kuminsi irindwi (7), ukwezi kwa gatatu uyumwaka wa 2023, nibwo ingabo z’Abarundi zari mubice by’Indondo ya Bijombo zageze mubice bya Rurambo.
Umubare waba basirikare nturabasha kumenyekana nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye aka gace ka Rurambo ndetse nikigeza izingabo ntikirabasha kumenyekana, gusa harabavuga ko izingabo zishobora kuba zerekeje muri Kivu yamajyaruguru ahaheruka koherezwa izindi ngabo za b’Arundi ziri mumubare wabasirikare ijana(100) bagiye mubutumwa bwa EAC.
Intara ya Kivu yamajyaruguru ikaba irimo intambara ihanganishije ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC), numutwe wa M23 urwanira uburenganzira bwabo.
Ingabo za leta ya Bujumbura, zikaba zarageze kubutaka bwa Kivu yamajyepho muri Republika iharanira democrasi ya Congo, mukwezi Kwa 6/umwaka wa 2022.
Izingabo z’Uburundi zikigera mumisozi miremire y’Imulenge zabashe kurwanya inyeshamba zo mumutwe wa FNL uyobowe na General Aloys Nzabampema.
Nzabampema yiyonkoye Kuri leta ye ya Bujumbura, avuga ko haribyo anenga ahitamo kwinjira ishamba.