
Abasirikare ba Barundi bakambitse ahitwa ka Bunambo, nimugihe iz’ingabo zivugwa ko zaba zerekeje muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ngazaba zigiye kurwanya Inyeshamba zo mu mutwe wa M23.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko iz’ingabo zaje ziva mu misozi miremire y’Imulenge mubice by’Indondo ya Bijombo. Izi Ngabo nizo muririya Batayo izwi kw’izina rya Task Force ihuriyemo ingabo za RDC n’iza Barundi. Ni batayo yashinzwe hagamije ko irwanya Inyeshamba zirwanya leta y’u Burundi na RDC, z’ibarizwa kubutaka bwa Kivu yamajy’Epfo.
Nkuko iyinkuru twayihawe kuri Minembwe Capital News, nuko aba basikare ngobaba boherejwe muri Masisi kubwumvikane bwa Kinshasa na Bujumbura nimubiganiro byihariya biheruka byahurije Evariste Ndayishimiye, umukuru w’igihugu c’u Burundi nu wa RDC i Kinshasa kumurwa Mukuru wa Congo.
Na none harandi makuru avuga ko aba basirikare ba Barundi baba baje kuremera mubice bya Plaine Dela Ruzizi, abemeza ibi bashingira ko ngo ingabo za FARDC muri Kivu yamajy’Epfo zivuga ko ngo M23 yaba ishaka kuza muri Kivu yamajy’Epfo.
Umwe mubaturage baturiye utwo duce yabwiwe Minembwe Capital News ati: “Izi Ngabo za Barundi ziri Kabunambo zahoze mubice bya Mbundamo, barahava berekeza Rurambo ahitwa Mubuzuke barahava kurubu bari Kabunambo. Ntawe Uzi iyo berekeza ariko batubwiye ko bagiye kurwanya M23.”
Kabunambo, nagace gatuwe n’abaturage bake bo mubwoko bwa Bapfulero, nagace Kandi kari kubirometero bike na karere ka Muleka, Nyakadudula, Sange ndetse na Lungutu, aha nimuri Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 05/09/2023.