Ingabo za Congo za teye mu ijoro mu bice by’i Mulenge zakubiswe ahababaza.
Ihuriro ry’Ingabo za Congo zaraye zigabye igitero mu biraro by’inka z’Abanyamulenge zikinyagamo n’Inka zibarirwa mu mirongo, Twirwaneho yazigaruye zose, ubundi iziha n’isomo.
Ni amakuru MCN ikesha abaturiye hafi n’aho icyo gitero cyagabwe mu masaha y’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/06/2025.
Nk’uko aya makuru abivuga ni uko icyo gitero ingabo za Congo zirimo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo zakigabye muri Bicumbi ahari ibiraro by’inka.
Iki gice cya Bicumbi cyaraye kigabwemo ibitero, giherereye hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko rukaba rugabanya aha Bicumbi na Kalingi. Bivuze ko Bicumbi iri hafi no mu Kalingi.
Umutangabuhamya yagize ati: “Umwanzi yarateye mu biraro by’inka mu ijoro. Anyaga Inka 31.”
Yongeye kandi ati: “Abungeri bakurikiye Inka zabo zanyazwe bagenda barasa, ibyatumye Twirwaneho yumva amasasu, iratabara. Kubw’amahirwe Inka zose yarazigaruye.”
Nyuma y’uko Twirwaneho itabaye Abungeri b’inka bari bazinyazwe. Uruhande rwa Leta rwari rwagabye kiriya gitero, bayabangiye ingata bahungira mu mashyamba bata n’Inka zose bari banyaze.
Aya makuru akomeza avuga ko abateye bari baturutse kwa Mulima ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi na Wazalendo ndetse na FDLR.
Iki gitero iri huriro ry’Ingabo za Congo zakigabye mu gihe ku munsi w’ejo ku wa kane byarimo bihwihwisa ko umwanzi ashobora kugaba ibitero ku Banyamulenge mu nkengero za centre ya Minembwe na Rugezi.
Byanavugwaga ko n’ubundi ko ibyo bitero bizaturuka kwa Mulima. Kimwecyo, amakuru yavugaga ko hari ingabo z’u Burundi zazamutse ziturutse mu Bibogobogo yari ikinyoma, nk’uko Abanya-Bibogobogo babivuze, aho bahamya ko iwabo hari ingabo nke z’u Burundi, ngo kuko izindi zamanutse i Uvira.
Uburyo ayo makuru yavugaga ngo ni uko mu Bibogobogo havuye igitero cyerekeza mu Minembwe kuhatera.
Bagize bati: “Mu Bibogobogo hari abasirikare b’u Burundi bake. Abandi baramanutse i Uvira. Iby’uko ngo bazamutse gutera mu Minembwe sibyo ni binyoma.”
Ku wa mbere w’iki cyumweru turimo, ni bwo ibitero bikomeye biheruka mu Rugezi. Ni ibitero byagabwe mu duce twinshi tw’iki gice. Gusa byarangiye Twirwaneho na M23 babisubije inyuma.