
Abasirikare bari mubutumwa bwa mahoro bibumbiye mumuryango w’ibihugu by’Afurika by’iburasirazuba( EACRF) Aba Kenya( KDF) nabavuye mu Burundi (BNDF), batangaje ko Abaturage bafite umutekano mwiza mubice barimo kugenzura.
Ibi babitangaje kuruyu wagatatu 22.03.2023, nyuma yaho umutwe wa M23 uvuye mu turere twa Karuba, Mushaki, Kirolirwe na Kitchanga.
Ikindi nuko kuri iyi nshuro uyumutwe wa M23 abasirikare babo banyuma barimo kuva mu mumihana ya Sake, Karuba, Mushaki, Neenero, Kirolirwe, Kibirizi na Mweso .
Kumunsi w’ejo tariki 22.03.2023, umuvugizi w’Umutwe wa M23 bwana Canisius Munyarugero, yatanze igisubizo kubibaza amaherezo yabo nyuma yuko bakomeje kuva mubice byari mumaboko yabo muburasirazuba bwa Republika iharanira Democrasi ya Congo (RDC).
Yagize ati: “Ibi biri mumasezerano yabakuru b’ibihugu, bigize umuryango w’iburasirazuba mubiganiro byabereye i Addis-Abeba, Nairobi ndetse ni Luanda ibi biganiro kandi byarimo numuhuza washizweho numuryango wa Africa Yunze Ubumwe, ati gusa ntituzaja mwishamba rya Sabyinyo nkuko babitekereza ntabwo turinyamanswa.”
Canisius, akomeza avuga ko umutwe wabo wifuza amahoro maze arangiza avuga ko Igihe leta ya Kinshasa yaramuka yanze gukorana ibiganiro nabo avuga ko igisubizo Kiri mumaboko yabo ati “Muricogihe twokoresha intwaro tukongera tukisubiza ibice nubundi turimo tuvamo, kuko ubushobozi turabufite kuko turwanira ukuri.”
Tubibutsa ko nuwahoze ari President wigihugu c’Ubufaransa bwana Nicolas Sarkozy, yageze kuruyu wagatatu i Kinshasa akabaje gukorana ibiganiro bigamije kugarura amahoro muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo.
Intambara ziri muri Eastern ya Drc, zatumye leta ya Kinshasa yibasira iya Kigali nimugihe bashinja iya Kigali gufasha M23 ibyo Kigali ihakanira Kure Kigali nayo ishinja Kinshasa gukorana byahafi numutwe witerabwoba wa FDLR.




