Ingabo za Republika ya demokarasi ya Congo, FARDC, Maï Maï na Gumino, ba kambitse mu Mihana y’abaturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge) muri Rurambo homuri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gihugu cya RDC.
Byavuzwe ko ziriya ngabo zabanjye kuza zivuye mubice bya Lemera, zikambika mugace ka Gifuni homuri Gahororo muri kiriya Cyumweru dusoje.
Isoko yacu dukesha ay’amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere, tariki 20/11/2023, kwaribwo iz’ingabo zavuye muri Gifuni zishinga amahema ahahoze haba ikigo cy’ingabo z’u muryango w’Abibumbye (Monusco) giherereye hagati y’i Mihana ituwe n’abaturage bo mubwoko bw’Abatutsi(Abanyamulenge), ba heruka guhunguka bava i Kamonyola, Uganda n’ahandi bari barahungiye nyuma y’uko bari bamaze gusenyerwa n’intambara zo mu mwaka wa 2021.
Nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga n’uko ziriya Ngabo za FARDC na Maï Maï zirikumwe na Gumino ishorewe na Fureko, bikekwa ko boba baje kurwanya abaturage b’irwanaho, bari basanzwe muri iyo Mihana igize akarere ka Rurambo.
Bibaye mugihe u mwuka mubi wongeye kwaduka mu misozi miremire y’Imulenge ni mugihe no muri Bibogobogo homuri teritware ya Fizi, byongera gukara hagati y’amoko aturiye ibyo bice ahanini Baraka no munkengero zaho, aho byavuzwe ko Abanyamulenge batoba bakicerekeza i Baraka cangwa mu Lusenda.
Bruce Bahanda.