
Ubuyobozi bw’Ingabo za RDC(FARDC) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,, bwatangaje ko umutwe wa M23 wisubije ibice byinshi muri teritwari ya Masisi n’iya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col. Guillaume Ndjike Kaiko, kuri uyu wa 27/09/ 2023 yatangaje ko M23 yasubiye mu duce turimo: “Kibarizo, Kabalekasha, Kirumbu, Bukombo, Rugogwe, Busumba na Burungu muri Masisi, Ruhunda muri Nyiragongo.”
Yagize ati: “Ibi byihebe byasubiye mu bice byari byaravuyemo mu rwego rwo guhagarika imirwano. Birimo umusozi wa Kibarizo, Kabalekasha, Kirumbu, Bukombo, Rugogwe, Busumba na Burungu muri teritwari ya Masisi n’umusozi wa Ruhunda muri Kibumba, teritwari ya Nyiragongo.”
Uyu musirikare kandi aravuga ko kuri uyu wa 27/09/2023, abarwanyi ba M23 bagerageje gushinga ibirindiro mu gace ka Nyamahoro muri Groupement ya Kibumba iri muri teritware ya Nyiragongo, ariko ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC, na FARDC zibasubiza inyuma.
Lt Col Ndjike yatangaje ko FARDC yiteguye guhangana n’icyaba cyose giturutse ku barwanyi ba M23, umutwe witwaje intwaro ahamya ko ushaka kurenga ku byemezo by’abakuru b’ibihugu bya EAC byo guhagarika imirwano. Gusa iki gisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo FARDC gisa nigitinya gushora intambara yeruye kuri uyu mutwe nimugihe leta ya Kinshasa yari heruka gutangaza ko igiye kurwanya M23 no kuyimaraho burundu.
By Bruce Bahanda.
Tariki 28/09/2023.