Kuri uyu wa Kabiri, tariki 24/10/2023, hari intambara irimo kubera muri Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo, akarere ka Kibumba kari mubilometre 20 n’u Mujyi wa Goma doreko teritware ya Nyiragongo ariyo yegereye uy’u Mujyi wa Goma, kurusha izindi teritware zigize i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’intambara byavuzwe ko ikomeye aho hazindutse humvikana ibibunda byarutura(Imizinga) ndetse n’imbunda nto mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko iy’intambara irimo guhuza M23 n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ifasha Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kurwanya uyu mutwe.
Ay’amakuru yanemejwe na bwana Bertrand Bisimwa, umukuru w’uyu mutwe wa M23, yagize ati: “Uy’umwanya hari ibitero birimo kugabwa ahari abaturage muri Kibumba, n’ibitero biremereye byagabwe na FDLR/FARDC, Wagner na Wazalendo. M23 ikomeje kurwana k’ubaturage ngo ibarinde.”
Y’unzemo kandi ati: “Ibice biheruka gufatwa na ARC/M23 hari ituze n’umutekano mwiza.”
Mu makuru Minembwe Capital News, ifite yizewe n’uko Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo FARDC zagabye ibi bitero muri Kibumba ngo bigamije gutsintsura burundu uy’u mutwe wa M23 aho ngobazanye ibindi bikoresho byomuntambara bidasanzwe gusa amakuru duhabwa nabari muribyo bice nuko FARDC n’abambari babo bakomeje kurwana basubira inyuma.
By Bruce Bahanda.