Abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) naba Uganda bakozanijeho numutwe wa ADF, ninyuma yuko ADF yarimaze kwivugana abaturage batandatu(6), barenga mugace kitwa Museya ho muri Beni.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 02.06.2023, saa 8:05pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC) naba Uganda bakozanijeho numutwe wa ADF ninyuma yuko uyumutwe warumaze kugaba ibitero muduce tubiri aritwo Kanyamutsutsa n’a Museya, ibi nibyatangajwe nurubuga rwa RFI.
Ishirahamwe ryabakurikirana ibibera muribyo bice rizwi nka Security Barometer(KST), rikaba rifite icyicaro mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, rivuga ko nyuma yico gitero abantu benshi baburiwe irengero abandi batandatu barapfa umwe akaba yavuzwe ko yakomeretse bikabije.
KST, bagize bati: “ADF irakekwa kuba nyirabayazana w’iki gitero”.
Iki gitero cy’inyeshyamba zikekwaho kuba ari ADF (Allied Democratic Force) cyabereye mu mudugudu wa Museya na Kanyamutsutsa, mu gace ka Beni, nk’uko Delphin Maleki, umuyobozi wungirije w’uyu muryango utegamiye kuri Leta yabihamije.
Ibiro ntaramakuru byaba Fransa AFP, byo byemeje ko habonetse umubare wabantu icenda(9) bahasize ubuzima murico gitero.
Muriyo nkuru ikomeza ivuga ko hari abantu bashimuswe ndetse namatungo ataramenyekana umubare byabashe kunyagwa.
Umwe mubaturage yabashe kuganira akoresheje téléphone ngendanwa aganira numunyamakuru wa AFP maze amwiganira uko byari byifashe “Nitwa Socrate Mumbere, Intambara yatangiye ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo. Twatunguwe na ADF igihe twari iwacu”.
Maze akomeza avuga ko “Abapfuye ni icumi(10), harimo abagabo batandatu(6) n’abagore bane(4).”
Abenshi muri abo bishwe bakoresheje ibyuma n’imipanga mukubica. Yongeyeho ati: “Ihene, inkoko, imyenda byibwe, kandi amaduka yasahuwe.”
Uhagarariye Soseyete Sivile we yamaganye iki gitero maze asaba leta ya Kinshasa kubaba hafi.
“Twamaganye ubwo bwicanyi burakabije, turasaba umutekano w’abaturage bacu”.
Bamwe mubaturage batayeho imfane inzego zishinzwe umutekano kutagoboka abaturage mugihe bikwiye.
Gusa nkuko ayamakuru avuga ko abasirikare ba leta ya RDC nabagande, bahagaze batabaye nimugihe bari mu birometero bitatu gusa uvuye aho iki gitero cyabereye. Ibikorwa byahurijwe hamwe byakozwe n’ingabo zose.
ADF yashinze imizi muri RDC kuva mu myaka ya za 1990, iz’inyeshyamba zikaba zishinjwa kwica abaturage babarigwa mubihumbi. Mu mwaka wa 2019, ADF yatangaje ko yinjiye mu mutwe wa Leta ya Kisilamu.
Ibitero byinshi by’inyeshyamba za ADF byongeye kuvugwa cane kuva mu ntangiriro zukwezi kwa 05/2023.